Umunyamideri Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions yambika abakomeye yamaze kwihindura igitsina ku mpapuro z’inzira [Passport], ashimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Nk’uko yabigaragaje akoresheje konti ye ya Instagram, Moses Turahirwa wagaragaye mu mashusho aryamana n’uwo bahuje igitsina yamaze kwihindura umugore.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023 aho yatangaje yashimiye Leta y’u Rwanda yemeye kumuhindurira igitsina cye mu irangamimerere.
Muri Pasiporo ye yerekanye handitseho ko ubu ari uw’igitsina gore. Amazina ye ntabwo yahindutse. Iyi pasiporo bigaragara ko yayifashe tariki 14 Ukwakira 2021, ikaba izarangira tariki 13 Ukwakira 2023.
Abanyamategeko twaganiriye bavuze amategeko y’u Rwanda atemera guhindura igitsina mu ndangamuntu kereka niba harabayeho kwibeshya cyangwa se ifoto ya pasiporo yerekanye ikaba atari umwimerere.