SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Haribazwa aho Omar al-Bashir aherereye muri iyi mirwano
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Haribazwa aho Omar al-Bashir aherereye muri iyi mirwano
Andi makuru

Haribazwa aho Omar al-Bashir aherereye muri iyi mirwano

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/26 at 9:39 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu gihe imirwano ikomeje gufata intera muri Sudani hagati y’igisirikare n’ingabo z’inkeragutabara zizwi nka RSF, haribazwa aho Omar al-Bashir wahoze ayobora icyo gihugu aherereye.

Bashir yari amaze igihe afungiye muri gereza mu Murwa Mukuru Khartoum ariko buri ruhande mu barwana rumaze iminsi rutangaza ibihabanye n’urundi ku hantu yaba aherereye.

Hari abavuga ko ari ahantu hizewe harindiwe umutekano mu gihe abandi bavuga ko ashobora kuba yaratorokeshejwe.

Bashir yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare mu 2019 nyuma y’imyaka 30 ayoboye Sudani. Ni umwe mu bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha , ku byaha bya Jenoside ashinjwa byakorewe muri Darfur mu myaka 20 ishize.

We n’abandi bayobozi bashinjwa ubwicanyi, bari bamaze igihe bafungiwe muri gereza ya Kober, kubera ko Sudani yanze kubashyikiriza ICC.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo imirwano yageze mu gace Bashir afungiwemo, ari nabwo hatangiraga kwibazwa ku mutekano we.

Umwe mu basirikare ba Sudani yabwiye The Associated Press ko Bashir n’abandi basirikare babiri bahoze bakomeye ku butegetsi bwe ndetse bashinjwa uruhare mu kibazo cya Darfur, bimuriwe ahantu hizewe hakorerwa ubuvuzi bwa gisirikare i Khartoum, kugira ngo barindirwe umutekano.

Igisirikare cya Sudani cyashinje ingabo za RSF kurasa kuri iyo gereza Bashir afungiyemo, abo bavuga ko barekuye imfungwa ndetse bakanasahura.

RSF yahise ibihakana, ivuga ko igisirikare cya Leta aricyo cyarekuye imfungwa kikazimurira ahandi hantu, kugira ngo kibone uko kigarura Bashir ku butegetsi.

Gereza ya Kober ifungiyemo benshi mu bafashwe nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu 2019, harimo n’abaje gukatirwa igihano cy’urupfu.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul April 26, 2023 April 26, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya ADSW I Dubai

January 13, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi basaga 4000

June 7, 2023
Imyidagaduro

Chris Brown yaterewe muri yombi i Londres

May 16, 2025
Andi makuruImyidagaduro

Miss Muheto Divine na Fatakumavuta bagejejwe imbere y’urukiko

October 31, 2024
Imyidagaduro

Vava Dorimbogo yitabye Imana

July 28, 2024
Imyidagaduro

Urubanza rwa Fatakumavuta rwasubitswe

October 31, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?