SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amatora ya Perezida wa Ferwafa ateganyijwe muri Kamena
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Amatora ya Perezida wa Ferwafa ateganyijwe muri Kamena
Imikino

Amatora ya Perezida wa Ferwafa ateganyijwe muri Kamena

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/26 at 11:30 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Inama y’Inteko Rusange isanzwe izaberamo amatora ya Perezida waryo mushya iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kamena 2023.

Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Mata, ni bwo Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, yatumije iyi nteko rusange nk’uko amategeko abiteganya.

Ibi byakozwe kugira ngo mu minsi isigaye, Komisiyo y’Amatora yongerewe igihe, izabashe gutegura uburyo hagomba gushakwamo abakandida baziyamamariza gusimbura abarimo Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA, weguye ku wa 19 Mata.

Uretse gutora Perezida wa FERWAFA, muri iyo Nteko Rusange izaterana ku wa 24 Kamena, hazaberamo no kuzuza imyanya ya Komite Nyobozi dore ko abarimo Komiseri ushinzwe Amategeko, Uwanyirigira Delphine; Komiseri ushinzwe Imisifurire; Rurangirwa Aaron na Komiseri ushinzwe Umutungo, Habiyakare Chantal beguye.

Amategeko aheruka kuvugururwa, agena ko kuri ubu buri wese azajya yimamamaza ku giti cye aho kugira ngo Perezida wa FERWAFA yizanira urutonde rw’abo bazakorana.

Hazabaho kandi gutora inzego nshya zigenga, Komisiyo y’Amatora na Komisiyo y’Ubujurire ku matora.
Abanyamuryango basabwe ko uwifuza gutanga igitekerezo cyazaganirwaho mu Nteko Rusange, yakigeza mu Bunyamabanga bwa FERWAFA nibura iminsi 20 mbere y’uko baterana.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul April 26, 2023 April 26, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Joseph Kabila yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’amadini muri Goma

May 29, 2025
Andi makuru

Perezida Macky Sall yashimiye Bassirou Diomaye Faye ushobora kumusimbura ku butegetsi

March 26, 2024
Imikino

Visit Rwanda na Arsenal begukanye igihembo muri Football Business Award 2023

June 1, 2023
Andi makuruKwibuka

#Kwibuka30 : Kayonza abarokotse Jenoside barasaba ko imibiri y’abatutsi ishyinguye muri Tanzania yazanwa mu Rwanda

April 8, 2024
Imyidagaduro

Mani Martin yatumiwe mu gitaramo na Ramjaane Joshua Foundation Muri Amerika

June 10, 2024
Andi makuru

M23 yafashe umujyi wa Walikale nyuma y’imirwano itoroshye

March 20, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?