SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhungu w’umuvugizi wa Putin ‘yagiye muri Wagner’ muri Ukraine
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umuhungu w’umuvugizi wa Putin ‘yagiye muri Wagner’ muri Ukraine
Andi makuru

Umuhungu w’umuvugizi wa Putin ‘yagiye muri Wagner’ muri Ukraine

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/24 at 10:56 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Umuhungu wa Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro Kremlin bya perezida w’Uburusiya, yatangaje ko yakoreye Wagner Group muri Ukraine mu gihe cy’amezi hafi atandatu.

Nikolai Peskov yagize ati: “Zari inshingano zanjye…Sinashoboraga kwicara gusa ngo ndebe inshuti zanjye zijya hariya”.

Wagner yitwa “kompanyi ya gisirikare yigenga” mu Burusiya ariko ubu ivugwa ko ifite n’amashami mu mahanga kandi ishinjwa ibyaha muri Ukraine.Yinjije muri yo abantu ibihumbi bari bafungiye mu Burusiya nyuma yo gutsindwa kwa hato na hato ku rugamba.

BBC ntiyabashije kugenzura ibyo avuga ko yagiye muri Wagner, ifite abarwanyi barwanye intambara zikomeye cyane zimaze amezi i Bakhmut.

Ntibisanzwe ko umwana w’umuntu ukomeye mu Burusiya ahitamo kujya muri iri tsinda – benshi bagiye mu mahanga birinda gushyirwa mu gisirikare gisanzwe.

Nikolai Peskov azwi kandi nka Nikolai Choles, avuga neza Icyongereza, nyuma y’uko yamaze imyaka myinshi y’ubuto bwe i Londres. Yakoze nk’umunyamakuru wo mu mahanga w’ikigo cya leta cy’itangazamakuru RT.We na se bombi bari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Komsomolskaya Pravda gishyigikiye leta, yavuze ko cyari icyemezo cye bwite kwinjira muri Wagner, ariko ko atari azi uko azabigenza, ati: “bityo naciye kuri data…maze abimfashamo”.

Yavuze ko yakoresheje indangamuntu itari yo kugira ngo bagenzi be muri Wagner batamenya aho ahuriye na Kremlin. Ntabwo yavuze izina yakoreshaga kuko avuga ko ashobora kuzongera akarikoresha.

Ibi Nikolai Peskov avuga bihuriranye n’umugambi mushya wo kwinjiza abantu mu gisirikare, aho leta irimo gushishikariza abagabo gukora “inshingano y’igihugu” muri iyi ntambara ya Ukraine.

Abagabo ibihumbi za mirongo bahunze Uburusiya muri Nzeri (9) ishize banga kwinjizwa mu gisirikare, nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin atangaje umugambi wo kwinjiza abantu ibihumbi amagana mu ngabo.

Nikolai Peskov ntiyatangaje aho yarwanye neza neza muri iyi ntambara Uburusiya bwita “ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare” muri Ukraine.

Gusa Yevgeny Prigozhin ukuriye umutwe wa Wagner, we yatanze amakuru arenzeho, abwira ibinyamakuru byo mu Burusiya.

Yavuze ko nyuma yo kwinjira muri iri tsinda ku nyandiko zitari ukuri, uyu muhungu w’umuvugizi wa Putin yamaze ibyumweru bitatu mu myitozo.

Ati: “Nyuma y’ibyo, yerekeje i Luhansk, aho byari bikenewe kongera itsinda ry’abarashisha za muzinga.”

Prigozhin yavuze ko uyu mugabo “yerekanye umurava n’ubutwari, kimwe n’abandi bose”.

Nk’uko Prigozhin yabivuze, umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yamusabye gufata umuhungu we “nk’undi murashi usanzwe”.

Nikolai Peskov yavuze ko yahawe umudari w’ubutwari muri uyu mwaka nyuma “y’ibyo njye n’itsinda ryanjye twagezeho”.

Muri Nzeri (9) ishize Nikolai yaguye mu mutego kuri YouTube, aho yumvikanye nk’ushidikanya kujya mu gisirikare.

Umunyamakuru Dmitry Nizovtsev, ukorana n’impirimbanyi itavuga rumwe n’ubutegetsi ifunze Alexei Navalny, yigize nk’umukozi wa gisirikare ushinzwe kwinjiza abantu mu ngabo ahamagara Nikolai kuri telephone.

Mu ijwi ritegeka kandi rikaze, Dmitry Nizovtsev yamubajije impamvu ataraza kwiyandikisha ku kigo abandi bari kujya kwiyandikishaho mu gisirikare i Moscow.

Nikolai yamusubije arakaye, yibutsa Nizovtsev ati: “ndi [umuhungu wa] Peskov”.Yongeraho ati: “Ibi ndabizamura ku rundi rwego, ubundi nkeneye kumenya ibirimo kuba n’uburenganzira bwanjye.”

 

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul April 24, 2023 April 24, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Papa Francis yahamije ko abantu bose ari abanyabyaha

January 29, 2024
Andi makuru

Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Radiant Building

May 24, 2024
Imyidagaduro

Mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo bya Diva Beauty Awards 2023

July 4, 2023
Imikino

Amakipe 39 niyo azitabira icyiciro cya Gatatu

February 16, 2024
Imyidagaduro

Dj Ira ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana

June 13, 2023
Andi makuru

Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu batangije ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage

March 18, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?