SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Manager Muyoboke Alex yasabye abahanzi kuvuga ukuri kubyo bazi kuri Jenoside
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Manager Muyoboke Alex yasabye abahanzi kuvuga ukuri kubyo bazi kuri Jenoside
Imyidagaduro

Manager Muyoboke Alex yasabye abahanzi kuvuga ukuri kubyo bazi kuri Jenoside

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/11 at 12:19 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE
Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda, yatangaje ko urubyiruko n’abahanzi bahanzwe amaso mu rugamba rwo kwamaganira kure abapfobya bakahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Muyoboke aravuga ibi mu gihe bimwe mu binyamakuru Mpuzamahanga bikomeje gukoresha inyito itariyo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bakavuga imibare itariyo y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije kugoreka amateka y’ukuri y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

Umunyamahanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Parfait Busabizwa, ubwo yari mu gikorwa cya ‘Our Past’ yavuze ko mu gihe cya Jenoside bamwe mu rubyiruko babaye ibikoresho by’abanyapolitiki babi, bijandika mu bwicanyi,’ konona no gusahura imitungo y’abahigwaga.

Yavuze ko urubyiruko kandi ‘rukomeje kuba ingwate y’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu gihugu imbere ndetse no hirya no hino ku Isi’.

Busabizwa yavuze ko kuri ubu bamwe bifashisha imbuga nkoranyambaga, bagakwirakwiza imvugo zuje urwango, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimye abari urubyiruko rw’Inkotanyi, batanze ubuzima bwabo bagahagarika Jenoside, bakahobora u Rwanda.

Asaba urubyiruko rw’u Rwanda, gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda, kandi bagaharanira kugaragaza ukuri ku mateka y’u Rwanda ‘cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga’.

Aha niho Muyoboke Alex ahera akavuga ko ari inshingano z’urubyiruko mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mujyanama w’abahanzi, avuga ko amateka agaragaza ko benshi mu bakoze Jenoside bari urubyiruko. Ariko kandi benshi mu bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bari urubyiruko mu ngabo zari iza RPA.

Muyoboke ati “Urubyiruko, ni mwebwe, ni twebwe, ni twe nk’abanyarwanda uruhare rwo kugira ngo tubasubize, ibyo bavuga babivuga bari hanze ntabwo bari mu gihugu, twebwe turi mu gihugu, rero rubyiruko rwiza, rubyiruko mbaraga z’igihugu, ntihazagire uzaceceka, nabona umuntu uri kubeshya nicyo nabisabira njyewe.”

Muyoboke avuga ko mu rugendo rwo kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umusanzu w’umuhanzi nawo ukenewe cyane ko ijwi rye rigera kure. Agaragaza ko ibihangano by’umuhanzi bigera kure, bityo ko byafasha benshi mu batuye Isi.

Aravuga ati “Umusanzu w’umuhanzi ni ugutanga ubutumwa, ni uguhanga ibihangano byiza, ibihangano bihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bihumuriza igihugu. Ya ndirimbo ushobora kumva ukumva y’uko ari ihumure nawe watanze nk’umuhanzi, kuko burya igihangano ni ikintu kigera kure cyane.”

Muyoboke akangurira umuhanzi wese ‘ukunda igihugu cye ureba amahoro dufite’ ko nawe ari ‘inshingano ze’ mu rugendo rw’isanamitima igihugu kirimo.”

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul April 11, 2023 April 11, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Papa Francis yasabye ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa umugisha

December 19, 2023
Kwibuka

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

June 17, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Togo Faure Gnassingbé

January 20, 2025
Imyidagaduro

Victor Rukotana yanyuze abakunzi be mu gitaramo cye yise”Dutarame u Rwanda’

September 23, 2023
Andi makuru

Umuhungu w’umuvugizi wa Putin ‘yagiye muri Wagner’ muri Ukraine

April 24, 2023
Imikino

Hamenyekanye amakipe agiye guhatana mu irushanwa ry’Umusoreshwa 2023

November 8, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?