SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yataye muri yombi umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ukekwaho gusambanira mu kabari
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RIB yataye muri yombi umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ukekwaho gusambanira mu kabari
Andi makuru

RIB yataye muri yombi umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ukekwaho gusambanira mu kabari

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/10 at 8:55 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ukekwaho gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame.

 

Ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wari uri mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero bameze nk’abari gutera akabariro.

Bivugwa ko byabaye ahagana saa Yine z’igitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 1 Mata 2023, mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwo mugabo ari Umukozi w’Akarere ka Nyamagabe. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranywaho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ubwo yarari mu kabari agakora imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

Dr. Murangira yavuze ko imyitwarire nk’iyi iteye isoni kandi idakwiye guhabwa intebe mu Muryango Nyarwanda.

Ati “RIB irasaba abantu kwirinda gukora ibikorwa by’urukozasoni kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Dr. Murangira yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu mukozi ukurikiranywe, icyaha yakoze agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul April 10, 2023 April 10, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Menya byinshi kuri Alubumu ya mbere ya Bwiza yise My Dream

June 27, 2023
Imyidagaduro

Koffi Olomide yahamagajwe mu bushinjacyaha

July 13, 2024
Imyidagaduro

Indirimbo Best Friend yasibwe kuri youtube n’abantu bataramenyekana

November 28, 2024
Andi makuru

Koffi Olomide yanenze Leta yabo yananiwe gukemura ikibazo cyayo ikakigereka ku Rwanda

February 1, 2023
Imikino

Rwanda Premier League igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka wa 2024/2025

May 16, 2025
Imyidagaduro

Bishop Gafaranga yasabiwe n’urukiko gufungwa iminsi 30

May 23, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?