Nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune y’ikirenge, Umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent, yamaze kubagwa. Imikino itandatu isigaye ya Shampiyona y’u Rwanda, izatozwa n’umutoza wungirije Tugirimana Gilbert ’Canavaro’.
Mu myitozo iyi kipe yo mu Karere ka Nyagatare yakoze ku wa Gatatu, tariki ya 30 Werurwe 2023, yitegura kwakirwa na Gorilla FC, ni bwo Seninga yagize ikibazo cyo kuvunika ikirenge.
Nyuma yo kuvunika ntiyigeze agaragara kuri uyu mukino ku munsi wakurikiyeho nk’umutoza mukuru, ahubwo watojwe na Tugirimana Gilbert usanzwe amwungirije muri Sunrise FC.
Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Si uyu umukino byitezweho ko atazagaragaraho ahubwo n’indi yose isigaye ngo umwaka w’imikino urangire ntabwo azayitoza.
Iyi kipe iri kugorwa no kubona amanota atatu mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona, izabana na Tugirimana mu mikino itandatu isigaye iharanira no gushaka amanota ayigumisha mu Cyiciro cya Mbere.
Seninga yavunitse mu gihe yari amaze igihe gito agarutse mu ikipe nyuma yo guhagarikwa ari kumwe n’umutoza we wungirije Tugirimana.
Sunrise FC iri ku mwanya wa 13 wa Shampiyona y’amakipe 16, mu mikino 24 imaze gukinwa ifite amanota 25, mu gihe Rutsiro FC iyikurikiye ifite 21, Marines FC [19] na Espoir FC ya nyuma ifite 14.