SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: The Ben yaguriye imodoka y’agaciro umukunzi we Pamella
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > The Ben yaguriye imodoka y’agaciro umukunzi we Pamella
Imyidagaduro

The Ben yaguriye imodoka y’agaciro umukunzi we Pamella

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/29 at 8:54 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi Mugisha Benjamin  uzwi nnka The Ben uri mu bahanzi nyarwanda bakomeye, yaguriye umugore we Miss Uwicyeza Pamella, imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover iri mu zigezweho, nk’impano y’urwo amukunda.

 Amakuru yizewe, avuga ko The Ben yatumije i Dubai iyi modoka yo mu bwoko bwa Range Rover, kugira ngo ayihe umugore we Pamella nk’impano y’urukundo amukunda uko bwije uko bucyeye.

Umwe mu nshuti zabo za hafi yadutangarije  ko iyi modoka itaragera mu Rwanda kuko ikiri i Dubai, ariko ko ibindi byose bisabwa kugira ngo igere mu Rwanda, byamaze kwishyurwa, hakaba hasigaye ko igera kuri Pamella.

Yagize ati “Ni imodoka ya Range Rover, The Ben yaguriye umugore we nk’impano yo gukomeza gushimangira urukundo amukunda.”

 The Ben na Uwicyeza Pamella bamaze igice cy’umwaka ari umugore n’umugabo mu irangamimerere ry’u Rwanda, kuko basezeranye tariki 31 Kanama 2022.

Ni ubukwe bwatunguye benshi kuko urukundo rwabo rwari rumaze iminsi ruvugwa ndetse The Ben yarasabye Pamella kuzamubera umugore, akanabimwemerera, ariko ibyo gusezerana bakaba bari barabigize ibanga.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubwo The Ben na Pamella bishimiraga isabukuru y’uyu muhanzi, bongeye kugaragaza ko urukundo rwabo rukiri pata na rugi.

Mu kwizihiza iyi sabukuru ya The Ben isanzwe iba tariki 09 Mutarama, aba bombi bagiye kuryohereza ubuzima bwabo mu Birwa bya Zanzibar, ubundi berecyeza mu Birwa bya Maldives, bagaragaza amafoto bafatiye muri ibi bice, bishimye by’agahebuzo.

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

TAGGED: Pamella, The Ben
Nsanzabera Jean Paul March 29, 2023 March 29, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzi Sibomana Jean Marie yashimye ubutwari bw’abarokotse Jenoside mu ndirimbo yise Ibikomere

April 17, 2023
Iyobokamana

Israel Mbonyi yizeje abakunzi be igitaramo gikomeye muri Uganda

February 9, 2024
Imikino

Lions de Fer yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Jade Water

February 17, 2025
Imikino

Abafana ba Arsenal bitabiriye Arsenal Africa Fans Festival batangiye kugera mu Rwanda

April 18, 2025
Imyidagaduro

Umunyamakuru Khamis Sango yambitse impeta umukunzi we Ikirezi Sallouah (Amafoto)

July 6, 2023
Imyidagaduro

Fally Merci yashimiwe nabari baraguze amatike mu gitaramo cya Gen-Z comedy cyari giterejwe na benshi

May 3, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?