Ku Mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023 muri Park Inn Hotel Mu kiyovu nibwo habareye ibiroro byo kumurika ku mugaragaro Filime yiswe Wrath Of Soldier (Umujinya w’Umusirikare ) yakozwe na Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya Kimomo.
Iyi filime igaruka ku nkuru y’umusirikare uba ari mu myiteguro y’ubukwe ariko bikaba ngombwa ko ajya gutabara, mu gihe avuye ku rugamba agasanga inkuru y’uko umukunzi we bamwishe nyuma yo kumufata ku ngufu.
Ni Filime yakurikiwe na benshi mu byamamare bikomeye hano mu Rwanda guhera kubo mu muziki ndetse n’abo muri Sinema Nyarwanda benshi bari baje biteguye neza cyane guhera ku myambarire ni bindi byose biranga ibyamamare .
Mu ijambo rye ruzuyemo gusetsa cyane yashimiye abantu bose bagize uruhare kugira ngo filime Wrath Of Soldier ikorwe haba abahanzi,abanyamakuru, ni bindi byamamare byose byayigaragayemo ababwira ko ari abagaciro cyane kuba baritanze kugira ngo ibice bibiri byayo bimaze kugera hanze bikorwe kandi byishimirwe n’abakunzi ba Sinema .
Rocky ubwo yari asojeijambo rye na bandi benshi barimo Kadhaffi Pro,Microjeni, Giti Junior ,Umuhanzi Juno Kizigenza, Baboon a bandi benshi bagiye bashimira Rocky kubw’igitekerezo cyiza yagize cyo guhuriza hamwe abantu bangana kuriya bagakora umushinga mwiza nkuuriya.
Nyuma yo kumva amagamba yabaraho haje abahanzi batandukanye barimo Chriss Eazzy ,Sean Brizz ndetse na Fireman wahageze atinze ariko akagaragarizwa urukundo rwinshi nyuma y’ibibazo yari amazemo Iminsi byo kurwaza umugore we wabazwe mu mugongo mu Minsi ishize.
Ubwo yari ageze hagati, Rocky Kimomo yaje kumwaka ingofero yari yambaye atangira kuyizengurutsa mu bantu bari bitabiriye iki gikorwa buri wese yitanga uko yifite mu rwego rwo gufasha uyu muhanzi uherutse guhura n’ibibazo by’impanuka ikomeye yatumye umugore we ajya mu bitaro.
“Ndabashimiye cyane Imana ibahe umugisha, nibaza ko n’undi wese byabaho nk’ibi nawe byamukora ahantu! Ndabashimira rero Imana ibakubire karindwi aho mukuye.”
Uyu muaraepri kandi yaje kwemererwa gukorerwa Album y’indirimbo umunani. Maze nawe mu ijwi rituje ashimira ubuyobozi bwa 1:55AM Ltd abizeza ko nibamukorera ibyo bamwemereye na we atazigera abatenguha.
Ubwo ibyo birori byari birimbanije ahagana I saa saba z’ijoro haje kuba agashya ndetse kanatunguranye aho, Judith Niyonizera ariwe waciye agahigo ko kuyigura amafaranga menshi kuko yayiguze Amadorali 1500 mu gihe uwitwa Sunday Justin we yayiguze miliyoni 1Frw.