Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2023 ku cyicaro cy’inzu itunganya amafilime ya Liongate muri Amerika nibwo habereye umuhango wo kwerekana agace gatoya k’igice cya kane cya Filime yakunzwe na Benshi ya John Wick .
Ibyo birori byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye,Abayobozi ndetse n’abagize uruhare bose mu itunganywa ry’iyo filime itegerejwe na benshi ya John Wick izanzwe ikinwa na Keanu Reeves .
Bimwe mu byamamare ndetse n’abayobozi ba Filime John Wick 4 byafashe umwanya byunamira icyamamare Lence Reddick uherutse kwitaba Imana tariki ya 17 Werurwe 2023 ayo yasanzwe yitabye Imana mu buryo butunguranye mu nzu ye I Los Angeles ku myaka 60 .
Lence Reddick ni umugabo wamenyekanye muri Filime nyinshi cyane cyane kuva mu myaka ya za 1998 guhera kuri Filime nka Godzilla ,White House Down John Wick .1.2.3 ni zindi nyinshi zagiye zikundwa cyane kw’isi hose kugeza kuyo yari aherutse gukinamo ya Godzilla Vs King Kong na John Wick ya 4 izasohoka mu minsi ya vuba .
Uwo muhango wo kunamira Lence Reddick witabiriwe n’ibyamamare byose byakinney muri John Wick igice cya 4 nka Marko Zaror, Scott Adkins, Shamier Anderson, Rina Sawayama, Hiroyuki Sanada, Keanu Reeves, Erica Lee, Chad Stahelski, Ian McShane, Laurence Fishburne, Joe Drake, Natalia Tena, Clancy Brown, David Leitch, and Basil Iwanyk.
Abo ni bamwe mu byamamare bizagaragara muri Filime John Wick ya byari bitabiriye umuhango wo kunamira Lence Reddick