SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dominic Nic agiye gukorera igitaramo abakunzi be nyuma yo kubeshywa ko indirimbo ze zizagurwa cyane kuri Youtube
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Dominic Nic agiye gukorera igitaramo abakunzi be nyuma yo kubeshywa ko indirimbo ze zizagurwa cyane kuri Youtube
Imyidagaduro

Dominic Nic agiye gukorera igitaramo abakunzi be nyuma yo kubeshywa ko indirimbo ze zizagurwa cyane kuri Youtube

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/22 at 9:20 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Ashimwe, yateguje abakunzi be igitaramo gikomeye azaririmbiramo indirimbo zo hambere zirimo izo yabuze bitewe n’uko zasibwe kuri shene ye ya YouTube.

Ni igitekerezo uyu muhanzi avuga ko yagize nyuma y’uko mu myaka ishize yabuze indirimbo ze nyinshi yari yarashyize ku rukuta rwa Youtube rw’abari bamwijeje kuzimucururiza.

Ni muri urwo rwego Dominic Ashimwe yateguye igitaramo kizaba ku wa 24 Werurwe 2023 ku Kacyiru ahitwa Solace aho kwinjira bizaba ari nta kiguzi bisaba.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na kimwe  mu binyamakuru   bya hano mu Rwanda  “ yatangaje ko hari zimwe  mu  nidirimboze  zabuze kuko zari kuri shene ya Youtube ya Afrifame, mbere y’uko ngera kuri album ya kane nifuje kubanza gutaramira abakunzi banjye ariko nanasubiramo izi ndirimbo.”

Iki gitaramo Dominic Ashimwe avuga ko ari cyo azanamenyeshamo abakunzi be itariki azasohorera album ye ya kane.

Muri iki gitaramo Dominic Ashimwe azaba afata mu buryo bw’ikoranabuhanga amajwi n’amashusho y’indirimbo ze zose zo hambere ariko yabuze.

Dominic Ashimwe yaherukaga gukora igitaramo mu 2018 ubwo yamurikaga album yise ‘Urufatiro’ iyi ikaba ari na yo yasubikiyeho umuziki ajya mu byo gusubukura amasomo.

Nyuma yo kurangiza amasomo mu 2021, Dominic Ashimwe yatangiye gukora kuri album ye ya kane ateganya kumurika mu minsi iri imbere.

Iyi izaba ibaye album ya kane nyuma y’iyo yise ‘Ari kumwe natwe’ yakoze mu 2010, Iyitwa ‘Umubavu’ yasohotse mu 2013 n’iyo yise ‘Urufatiro’.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 22, 2023 March 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yagize Maj Gen Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, naho Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere

October 15, 2024
Imyidagaduro

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

May 19, 2025
Andi makuru

Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bagiye kongera kuganira ku kibazo cya RDC kuri uyu wa mbere

March 24, 2025
Utuntu n'utundi

Lil Rod wahoze akorera P Diddy yiyongereye mu bamushinja ihohotera

February 28, 2024
Imyidagaduro

Bimwe mu bikoresho byakoreshejwe muri Filime zakunzwe harimo na Titanic bigeye gutezwa cyamunara

October 3, 2023
Andi makuru

Perezida Joe Biden yatangiye urugendo rw’akazi muri Angola

December 1, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?