Umunyabigwi mu Njyana ya R&B, Bobby Caldwell, wamenyekanye mu ndirimbo ‘What You Won’t Do For Love’ yitabye Imana ku myaka 71.
Umugore we Mary Caldwell wabaye uwa mbere mu gutangaza aya makuru, yavuze ko uyu munyamuziki yari amaze igihe ahanganye n’uburwayi bufitanye isano n’imitsi ikorana n’ubwonko.
Caldwell avuga ko uyu musaza yapfiriye mu biganza bye ubwo bari mu rugo rwabo ruri i Great Meadows muri New Jersey nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ahangana n’uburwayi.
Ati “Bobby yapfiriye hano mu rugo. Namufashe mu maboko igihe yadusigaga. Nzahorana umutima umenetse. Ndashimira mwese ku bw’amasengesho yanyu menshi mwakoze buri mwaka. Yari ahanganye n’uburwayi mu myaka itandatu n’amezi abiri. Ruhukira ku Mana, Rukundo rwanjye.”
‘What You Won’t Do For Love’ ni imwe mu ndirimbo za Bobby Caldwell zakunzwe cyane mu 1978 , biturutse ku buryohe bwayo yasubiwemo n’abantu batandukanye barimo na 2Pac wifashishije inyikirizo yayo mu ndirimbo “Do for Love” yakoze mu 1998.
Chance the Rapper yasangije abamukurikira ubutumwa yagiye yandikirana na Bobby Caldwell akiriho amubwira ko ari icyitegererezo kuri we ndetse n’abandi bo mu kiragano gishya.
Chance the Rapper washenguwe n’urupfu rwa Bobby Caldwell, yahishuye ko hari indirimbo yari ari kumufashaga kwandika.
Uyu munyamuziki watangiye muzika mu 1970, indirimbo yakoze zagiye zisubirwamo n’abaraperi batandukanye barimo Notorious B.I.G wifashishije indirimbo ‘My Flame’ mu gukora iyo yise ‘Sky’s the Limit’, Lil Nas X yasubiyemo “Carry On” , Common wakoze indirimbo yise “The Light” yifashishije “Open Your Eyes” ya Bobby Caldwell, n’abandi.