SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Morocco bashimwe kuba indashyikirwa guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Morocco bashimwe kuba indashyikirwa guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.
Imikino

Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Morocco bashimwe kuba indashyikirwa guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/15 at 6:14 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umwami wa Morocco bahawe igihembo cy’ibikorwa by’indashyikirwa, bakoze mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.

Ni umuhango wabereye muri Serena Hotel aho wari witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi Gianni Infantino, Patrice Motsepe uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ndetse na H.E Chakib BenMoussa ushinzwe uburezi muri Morocco ari nawe wari uhagarariye umwami wa Morocco Mohammed VI.

Uyu muhango wateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, ndetse umuyobozi waryo akaba ari nawe watangiye afata ijambo.

Patrice Motsepe yatangiye ashimira abantu bose bitabiriye uyu muhango, ndetse avuga ko afite ubwuzu mu mutima.

Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi w’amateka, umunsi udasanzwe. Ndashaka gutangira nshimira abitabiriye uyu muhango, ndetse nkabivuga mu izina ry’abanyamuryango bose ba CAF.

Hano dufitemo abashyitsi batandukanye harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’umufasha we, nifuza ko mwabaha amashyi ndetse n’abandi bashyitsi bari aha.”

Patrice Motsepe yakomeje avuga ko Perezida Paul Kagame ndetse n’umwami wa Morocco bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, ariyo mpamvu nka CAF yabatekerejeho. Ni abayobozi bitanze mu iterambere ry’umupira w’amaguru, ariyo mpamvu ibi birori bigamije kubashimira.

Hahise hakurikiraho umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi Gianni Infantino, ashima ibirori CAF yateguye. Yakomeje avuga ko “twitabiriye ibi birori bidasanzwe mu buryo bwo kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe.

Ndashimira Patrice Motsepe na CAF kuburyo bateguye iki gikorwa, ku bwanjye na FIFA dufite aho duhuriye n’ibi bihugu (Maroc, Rwanda) kuko gahunda yanjye yo kwiyamamariza kuba umuyobozi wa FIFA nayitangiriye mu Rwanda, ndetse ejo bundi igikombe cy’Isi cy’amakipe cyabereye muri Morocco, ibyo byose rero bifite icyo bisobanuye.”

Mu ijambo rya Perezida Kagame, yatangiye yifuriza umugoroba mwiza abitabiriye ibirori, ndetse anashimira igihembo ahawe.

Mu ijambo ryo gushima Perezida Kagame yavuze uko mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo hatekerezwaga uko ruhago yahuza abantu.

Yavuze ko yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye.

Yagize Ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari intambara nyinshi, amateka yo gucikamo ibice n’ibindi. Kimwe mu bintu byahoraga biza ku isonga, cyatumye abantu bongera kunga ubumwe ni siporo by’umwihariko umupira w’amaguru.”

Yavuze kandi ko Ati “yibuka ko ubwo bari mu biganiro byo guhagarika imirwano, kimwe mu bintu batekerejeho, nyibuka abato batari bahangayikishijwe n’ibiryo cyangwa ibindi. Bibazaga uburyo bakina umupira w’amaguru.”

Ati “Ntituragera aho tugomba kuba turi ariko kuba muri hano, imbaraga, amasezerano ya CAF, FIFA n’izindi nshuti zacu. Turizera ko bidatinze tuzaba turi aho tugomba kuba turi kandi turi kugendera mu ntambwe z’abamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku Isi.”

Perezida Kagame yashimye Maroc yitwaye neza mu Gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar mu mpera za 2022.

Ati “Afurika ifite impano ariko ntibakwiye buri gihe kujya hanze ngo bazamure urwego rwabo. Ndavuga ko dukwiye guharanira ko igituma bajya hariya, bakigeraho bari hano. Ni yo mpamvu ibiri gukorwa na CAF na FIFA bishimishije.”

“Uko Maroc yitwaye mu Gikombe cy’Isi ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Dukwiye guharanira kwigana urugero rwiza nka ruriya kandi bikaturemamo umuhate wo gukora ibyiza birenzeho, twe abakina ruhago n’abayikunda.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul March 15, 2023 March 15, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Brig Gen Stanislas Gashugi yagizwe umuyobozi Mukuru wa Special Operations Force

March 16, 2025
Imyidagaduro

Jules Sentore yasubiye gutaramira Abanyarwanda iburayi

September 14, 2023
Andi makuru

Ihuriro rya AFC na M23 byiyemeje kugarura ubuzima bwiza muri Goma mu masaha 48

January 30, 2025
Imikino

Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain ari mu Rwanda

December 21, 2023
Imikino

Dynamo BBC yatewe mpaga nyuma yo kwanga kwambara ibirango bya Visit Rwanda

March 10, 2024
Imyidagaduro

Big Fizzo ashobora kutitabira igitaramo cya Platini P

March 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?