SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mukansanga Salima yahawe igihembo cya Forbes Woman Africa 2023
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Mukansanga Salima yahawe igihembo cya Forbes Woman Africa 2023
Imikino

Mukansanga Salima yahawe igihembo cya Forbes Woman Africa 2023

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/09 at 10:11 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Mukansanga Salima Rhadia ni umwe mu bahawe igihembo mu bihembo bya ’Forbes Woman Africa 2023, bihabwa abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika.

Uyu musifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda yahawe iki gihembo bitewe n’ibikorwa yagezeho mu mwaka ushize wa 2022.

Muri 2022 Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore wabashije gusifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo, ni nyuma y’uko asifuye mu gikombe cy’Afurika cyabereye Cameroun tariki ya 9 Mutarama kugeza 6 Gashyantare 2022.

Nyuma uyu musifuzi kandi yatoranyijwe mu basifuzi basifuye igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye Qatar mu mpera z’umwaka ushize wa 2022.

Akaba ku munsi w’ejo hashize tariki ya 8 Werurwe 2023 yarahawe iki gihembo yashyikiririjwe mu nama ya ’Forbes Women Africa’ yabereye muri Afurika y’Epfo ubwo banizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Salima akaba yavuze ko nyuma yo gukora amateka yakoze yagiye yakira ubutumwa bwinshi bw’abagore bamushimira ndetse bamubwira ko bamushyigikiye.

Ati “99% by’abantu banyoherereza ubutumwa bari abagore. Baranshyigikiye. Nubwo yaba atanzi, ntacyo bitwaye, ni buri mugore by’umwihariko wo muri Afurika wifuzaga kugera ku rwego rwo hejuru nkanjye.”

Nyuma y’ibi byose kandi Mukansanga Salima Rhadia yatoranyijwe mu basifuzi bazayobora imikino ya nyuma y’Igikombe cy’isi cy’Abagore kizabera muri Australia na Nouvelle-Zélande hagati ya tariki ya 20 Nyakanga n’iya 20 Kanama 2023.

#FWAA2023
The Forbes Woman Africa Sports Award winner, Salima Mukansanga in her acceptance speech.
Congratulations Salima! pic.twitter.com/x5EpFjYkvG

— Forbes Woman Africa Leading Women Summit (@LWSummit) March 8, 2023

 

You Might Also Like

Inzara iravuza ubuhuha muri bakinnyi ba Rayons Sport na staff yabo

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL

Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

Nsanzabera Jean Paul March 9, 2023 March 9, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Big Fizzo ashobora kutitabira igitaramo cya Platini P

March 26, 2024
Andi makuru

General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri Jordan

April 23, 2024
Imyidagaduro

Rumaga ,Ruti Joel, Itorero Inyamibwa na Shauku Band bijeje ibintu byiza abazitabira igitaramo Kigali Kulture Konnekt .

November 14, 2023
Imikino

Umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yitabye Imana amasaha macye mbere yo gukina n’Amavubi

November 15, 2023
Imyidagaduro

Cardi B na Offset iby’urukundo rwabo bikomeje kuba inshoberamahanga

December 5, 2023
Imikino

Zidane ashobora gusubira mu ikipe ya Real Madrid

January 10, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?