Urubuga rwa Tik Tok ni rumwe mu zikomeje kwigarurira imitama ya benshi harimo ibyamamare byinshi kw’isi aho biyifashisha mu gusangiza ibikorwa byabyo abafana netse no kwishimana nabyo bibereka bimwe mu bikorwa byayo .
Tik Tok kubera uburyo bwihariye ifite burimo kuvanga umuziki,Urwenya ni bindi byinshi yahindutse ihuriro ry’abavuga rikijyana kandi bazwi cyane .
Dore ibyamamare 10 bikurikirwa n’abantu benshi muri kuri Tik Tok
1) Mercy Johnson Okijoe
Mercy Johnson Okijoe ni umukinnyi wa filime muri Nollywood arazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko yigaruriye imitima ya benshi muri Nigeria
Uyu mudamu azwiho kuba akund agushyira amashusho asekeje ari kumwe n’umuryango kugeza ubu akurikirwa na miliyoni 3.8 kuri Tik Tok
2) Burna Boy
Burna Boy ni umwe miu bahanzi bakomeye muri Nigeria ndetse no kw’isi , uyu mugabo yakoresheje ubwamamare bwe kugira yigarure benshi mu bamukurikira kuri Tik Tok
Yifashishije uru rubuga uyu mhanzi akunda gusangiza abamukurikira amashusho magufi y’ibihangano bye ndetse naya bafana be bayina zimwe mu ndirimbo ze bituma abasha kuguma aumubare munini w’abamukurikira kugeza ubu akurikirwa n’abantu miliyoni 3.6.
3) Ayra Starr
Uyu munyamuziki uri kuzamuka cyane muri Nigeria yamenyekanye kuri Tik Tok ndetse no kur buga twa duets aho yifashisha izi mbuga mu kumuka umuziki we .
Akunda gusangiza abamukurikira amashuso magufi asekeje ari nayo atuma akaurikirwa na abantu benshi kugeza ubu akurikirwa n’abantu miliyoni 3.5
4) Funke Akindele
Funke Akindele ni umukinnyi w’amafirime uzwi cyane akaba n’umunyapolitiki akoresha TikTok mu kumenyekanisha filime ze no gufatanya ni bindi byamamare mu gusangiza ababakurkira ubuzima bwabo bwa Buri munsi .
Iki nuko akunda gushyira amashusho yiganjemo urwenya bigatuma abantu bamwishimira ari benshi akurikirwa n’abantu Miliyoni 3.3.
5) Regina Daniels
Regina Daniels n’umukinnyi wa filime ukiri muto washakanye n’umunyapolitiki. Ahanini akoresha TikTok ashyiraho amashusho y’umugabo we n’abana.akund akandi gushyiraho amashusho y’ubuzima bwe bwa buri munsi abamo.akurikirwa n’abantu miliyoni 2.8.
6) Don Jazzy
Don Jazzy ni umuyobozi mukuru wa Mavins Records akaba n’umuproducer.ntago bitangaje rero kuba akoresha uru rubuga kuko amenyekanishirizaho umuziki we ndetse nandi mashusho y’urwenya bituma abanyanigeria benshi bamukunda cyane .
Akundwa nabanya Nigeriya benshi kubera ubwisanzure bwe na kamere ye yo kwicisha bugufi. Don afite abayoboke miliyoni 2,5 .
7) Iyabo Ojo
Iyabo Ojo ni umukinnyi w’amafilime azwi cyane ku mbuga nornyambaga mu mwaka 2021 yatsindiye Igihembo cya Crative Tik Tok kandi yambitswe ikamba rya Mama Tik Tok kubera mashusho yakunzwe ye yakunzwe ba bantu benshi cyane bahora bamureba 2.1
8) Davido
Umuhanzi Davido yegukanye ibihembo byinshi afite abakunzi bakomeye kuri Tik Tok, aho yamamariza umuziki we akanabasangiza amashusho magufi mu bitaramo bye.
Amashusho ye ashimwa n’abafana bakunda umuziki we n’ibikorwa bye by’ingufu.Davido afite abayoboke miliyoni 1.9 kuri Tik Tok .
9) Simi
Simi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Nigeria ndetse no kuri Tik Tok kubera akunda gusangiza amashsuho magufi y’indirimbo ze ndetse n’amashusho ari kumwe n’umuryango we n’inshuti ze
Ibintu bye ashyiraho bikurura benshi cyane ari byamufashije kugira abamukurikira benshi kugeza ubu akurikirwa na miliyoni 1.6
10) Tacha
Tacha yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya BiG Brother arazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Tik Tok
Amashusho ashyira kuri Tik Tok akurura benshi kubera ukuntu aba ashimishije kandi asekeje.
Tacha kandi akunda kunyuzaho bimwe mu bitekerezo ndetse akanamamariza ibigo bikomeye by’ubucuruzi kuri ubu akurikirwa n’abantu Miliyoni 1.5