Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze wegukanye ikamba rya Miss France mu 2000, binyuze mu rugendo rwo kurengera ibidukikije yinjiye mu bworozi bw’inzuki.
Sonia Rolland w’imyaka 42 yinjiye muri uyu mushinga w’ubuvumvu binyuze mu bikorwa bya sosiyete OFA (Observatoire Français d’Apidologie) yashinzwe na Thierry Dufresne mu 2014.
Thierry Dufresne yahuje imbaraga na Sonia Rolland bakorana kuri uyu mushinga watangiye no gukorera mu Rwanda kuva umwaka ushize, aho batangije ibigo bibiri bihugura abavumvu batandukanye ku bworozi bw’inzuki.
Sonia Rolland yahawe inshingano zo kurebera ibi bikorwa anagirwa Brand Ambassador w’uyu mushinga mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi.
OFA ni ishyirahamwe ry’Abafaransa ryatangijwe ku nyungu rusange n’ubushakashatsi ku mibereho y’inzuki.
Thierry Dufresne na Sonia Rolland bafitanye imikoranire na ARDI (Association Rwandaise pour la Promotion du Développement Intégré) ireberera ibikorwa by’ubuvumvu mu Rwanda.
Kuri ubu bafite ibigo bibiri mu Rwanda birimo igiherereye i Rugende mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, gishinzwe guhugura abavumvu b’abagabo n’abagore bigishwa uburyo butandukanye bwo gukora ubuvumvu, hibandwa cyane kukongera umusaruro w’ubuki.
Abanyeshuri icumi bitabiriye aya mahugurwa biteganyijwe ko bazahabwa impamyabumenyi y’umwuga ndetse n’imitiba 20 kuri buri munyeshuri.
Ikigo cya kabiri giherereye i Huye cyahariwe kubungabunga umusaruro uva mu bworozi bw’inzuki hibandwa cyane ku bisigazwa by’ubuki dore ko OFA yamaze kubibonera isoko.
Sonia Rolland asanzwe afite imishinga akorera mu Rwanda abinyujije mu muryango yise ‘Maisha Africa’ umaze imyaka 21 ushinzwe.
Uyu muryango ufasha abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite inzu , wubaka ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’Umunyarwanda.
Mu mpera ya 2018, Sonia Rolland yatashye ibibuga bya Basketball na Volleyball yubakiye abana barererwa kwa Gisimba mu Mujyi wa Kigali byatwaye asaga miliyoni 20 Frw.