Ikigo 1000 hills events gifatanyije n’ibigo n’imiryango itandukanye yita ku iterambere ry’abagore, cyateguye ibihembo bizahabwa abagore bo hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi no kuyobora ibigo.
Ni ibihembo bizahabwa kandi ibigo bitandukanye byagize uruhare mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byose bikazakorwa mu buryo bwo kubashimira umusanzu udasanzwe bagize mu guteza imbere sosiyete..
Gutoranya abazahabwa ibihembo byasojwe kuwa 10 Gashyantare 2023, ibikorwa byakozwe bigizwemo uruhare n’abantu babafitiye icyizere ndetse hari n’abiyandikishije ubwabo, ibikorwa byakurikiwe no gutanga amatora.
Kuri ubu amatora yaratangiye, amajwi y’abatoye azaba afite 30% mu gihe 70% isigaye izaba ifitwe n’akanama nkemurampaka.
Ibi bihembo bizatangwa ku wa 11 Werurwe 2023 ni 42 birimo 24 bizahatanirwa, 13 ntihazabamo guhatana mu gihe ibigo 13 birimo umunani binini na bitanu byo mu cyiciro cy’ibigo bito n’ibiciriritse.
Ni igikorwa 1000 hills events itegura kugira ngo bagaragaze uruhare rwayo muri politiki ya leta y’iterambere rigizwemo uruhare na buri wese hanazamurwa abagore mu myanya ifata ibyemezo mu myanya itandukanye n’ubucuruzi budasigaye nkuko Umuyobozi w’iki kigo, Ntaganzwa Nathan abishimangira.
Akomeza agira ati “Kugira ngo abo bagore tubamenye, twifashishije inzego zirimo izibashinzwe zizi ubuzima bwabo. Tuzabikora mu buryo bwo gushimira abagore bakoze neza, ibizatuma n’abari hasi babasha kubareberaho.”
Mu myanya iri guhatanirwa harimo uw’ikigo cyaharaniye impinduka, Champion of Change uhataniwe n’ibigo birimo Banki ya Kigali na IBTC n’umwanya w’ikigo cyashinzwe n’umugore cyahize ibindi uri guhatanirwa na Omega Logistics, Pamaco na IBTC.
Ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo cyangwa umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’umwaka hari guhatana umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Imari iciriritse ya Copedu Plc ndetse n’w’ikigo cy’Ubwishingizi cya Radiant.
Ku mwanya w’ikigo kikizamuka cy’umwaka hari guhatana Stunning Travel &Tours na Karisimbi Wines naho uw’ikigo cyazamutse ku buryo butangaje mu gihe gito uri guhatanirwa n’ibigo bya Ndineza Organization, Stunning Travel & Tours na Avocare.
Igihembo cyiswe Social Entrepreneur Award kiri guhatanirwa na Ndineza Organization na Solid Africa mu gihe icya Global Brand Award Contribution kiri guhatanirwa na Uzuri K&Y, Summer flowers na Afri Foods naho uw’ikigo cyita ku bikomoka ku buhinzi cyahize ibindi uri guhatanirwa n’ibigo bya Afri foods, Jotete Investment na IBTC.
Igihembo cy’ikigo cy’ubukerarugendo cyitwaye neza kiri guhatanirwa na Rickshaw Travels, ITT na ITA, icy’uruganda rukora ibicuruzwa rwahize izindi kigahatanirwa na INOVOS Ltd/Tamu Sanitary Pads na Ubudasa Wall Paints.
Igihembo cy’abagore baharaniye impinduka mu mwuga w’itangazamakuru bakabigeraho gihatanirwa na Fiona Mbabazi, Jackie Lumbasi, Annie Marie Niwemwiza na Mutesi Scovia mu gihe icy’Umunyamakuru mwiza gihatanirwa na Anne Marie Niwemwiza, na Sandrine Isheja.
Igihembo cy’umuntu wigaragaje kurusha abandi mu bijyanye n’inozabubanyi (Public Relations) kiri guhatanirwa na Pamella Mudakikwa aho ahanganye na Fiona Mbabazi mu gihe icy’umukoresha wafashe neza abakozi kiri guhatanirwa n’ibigo bya Banki ya Kigali, Satguru Travels na Sanlam Insurance.
Ibigo bya ITM Africa na Radiant Yacu bihataniye umwanya w’ikigo kiyobowe n’umugore cyazamutse byihuse mu gihe igihembo cy’umugabo waharaniye uburinganire kigahatanirwa n’umuyobozi mukuru wa REG n’uwa Isco.
Igihembo cy’umugore uyoboye ikigo cy’imari wahize abandi kiri guhatanirwa n’umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, uwa Copedu Plc ndetse n’uwa Urwego Bank mu gihe uyoboye ikigo cy’ubwishingizi kiri guhatanirwa n’umuyobozi mukuru wa Radiant Yacu, uwa Old Mutual, uwa Sanlam n’uwa Mayfair Insurance.
Mu byiciro bidahatanirwa harimo umugore wafashije sosiyete, uwafashije mu kubaka sositeye ibanye mu mahoro, uwakoze cyane ariko ntavugwe, uwahagarariye abandi mu buryo bwa kibyeyi, uwigarage akiri muto, ndetse n’uwagize amanota menshi mu masomo y’ubumenyingiro,TVET.
Hazahembwa ibigo umunani byihuje, hahembwe ibigo bitanu bikizamuka bifite abakozi b’abagore/abakobwa benshi ndetse n’abandi nk’abo mu nzego z’ubuyobozi bagize uruhare rufatika mu kwimakaza gahunda y’uburinganire.
Bizajyana no guhemba ibigo bifite serivisi zihariye zatangijwe n’abagore, aho ushaka gutora yanyura aha https://rwandawomenmagazine.rw
Ibigo biri gufatanya na 1000 hills events harimo Minisiteri y’Ubucuruzi, Urugaga rw’Abikorera, ICPAR, Inama y’igihugu y’abagore, Rwanda Women Network na UN Women & Gender Monitoring office ni nabo bafashije gutoranya aba bagore kuko aribo basanzwe bakorana bya hafi.