Ikigo cy’ubwubatsi cya ABFR Cons Ltd kimaze kuba ubukombe mu bijyanye no kubaka inzu zigezweho ndetse no gutunganya ibishushanyo mbonera by’inyubako zigezweho cyashyize igorora abakiliya bacyo bifuza kubaka inzu zigezweho hano muri Kigali.
Iki kigo gifite uburambe bw’imyaka 7 mu bikorwa byo kubaka ndetse no kugira inama abafite imishinga yo kubaka gikomeje kwesa imihigo yo kubakira abayigana inzu zigezweho mu kibaza uko cyaba kingana cyose kandi ukishimira uko yubatse neza
Mu kiganiro na Eng Hakizimana Fidele Umuyobozi wikigo cyubwubatsi ABFR Cons Ltd yatangarije AHUPA Visual Radio ko mu myaka ikabakaba mu munani bashyize ingufu mu guha abakiliya babo serivise nziza zijyanye n’ibikorwa byose bijyanye n’ubwubatsi aho kugeza ubu zimwe muri Serivise zituma ABFR Cons Ltd iza kw’isonga mu bigo byizewe mu bijyanye n’ubwubatsi harimo Gushushanya ibishushanyo mbonera by’amazu ,kugenzura uko ibikorwa byo kubaka inzu bigenda mu gihe cy’ubwubatsi ,gushyira ibikoresho bitanga umwuka mwiza mu nzu mu gihe cy’ubushyuhe cyangwa ubukonje (Air Conditioning ),Gushyira amatiyo y’amazi mu nzu ndetse no gushyira ibikoresho by’amashanyarazi mu nzu , gushyira camera z’umutekano mu rugo ni bindi byinshi bijyanye no kubaka .
Fidele yakomeje atubwira ko uyu mwaka bafite gahunda yo gukomeza gufata neza abakiliya babo aho abifuza serivise zose zavuzwe haruguru babasanga ku cyicaro gikuru cya ABFR Cons Ltd kiri ku Muhima mu mujyi wa Kigali cyangwa ukabahamagara kuri numero ya Telefone 0788481897 , ukaba wanabashaka ku mbuga nkoranyambaga zabo zose no kuri www.Abfrconsltd.com maze mukabasha kubakirwa inzu nziza zijyanye n’igihe tugezemo.
https://www.instagram.com/p/CpKOLiXAn7o/?igshid=MDJmNzVkMjY=