Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidumu Kibido nyuma y’imyaka ine yari amaze adataramira mu Rwanda, yaraye ageze mu mujyi wa Kigali aho ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe ku wa 24 Gashyantare 2023.
Uyu muhanzi ufite amateka akomeye muri muzika yo mu Karere ka Afurika y’uburasirazuba, yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare 2023.
Kidum wari wishimiye kugaruka i Kigali , yatangaje ko atigeze ahagarika gutaramira mu Rwanda kubera ibibazo bya politike ahubwo hari impamvu zitamuturutseho zatumye abisubika.
Ati “Kugaruka i Kigali nyuma y’imyaka ine ntahataramira, ni umunezero ntabona uko nsobanura kandi n’abari i Burundi ndabizi ko bari kubikurikirana cyane ko n’ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda na we ari hano. Ntabwo ari ikintu cyoroshye, abakunzi banjye bitege umuziki udasanzwe w’umwimerere (live).”
“Sinigeze mvuga ko ntazongera gutaramira mu Rwanda, ahubwo hari ibibazo ntafitiye ububasha bindusha imbaraga byabayeho.”
Uyu muhanzi avuga ko yanyuzwe n’aho umubano w’u Rwanda n’u Burundi ugeze, avuga ko kimwe mu bimunezeza ari ukubona Abanyarwanda n’Abarundi babanye neza kuko bafite byinshi basangiye.
Kidum yaherukaga gutumirwa i Kigali mu 2019 ariko iki gitaramo cyaburijwemo ku mpamvu z’umutekano kuko abagiteguye nta byangombwa bari basabye mu nzego zibishinzwe.
Icyo gihe Kidum kwihangana byaramugoye abifata nk’ikibazo cya politike cyari kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ahitamo gusubika gutaramira muri ibi bihugu byombi yisubirira muri Kenya aho aba kuva mu myaka 28 ishize.
Nyuma y’igihe uyu muhanzi yaje gusanga icyemezo yafashe cyarababaje benshi asubukura ibitaramo muri ibi bihugu byombi dore ko amaze gutaramira i Burundi inshuro ebyiri.
Uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri ibi bihugu byombi ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction azahuriramo na Confy ndetse n’itsinda rigezwe muri Uganda rya B2C.
Kwinjira mu gitaramo ni 10 000Frw mu myanya isanzwe, 25 000Frw muri VIP, 40 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP, 35 000Frw muri VVIP, ameza y’abantu umunani ni 280 000Frw.
Abazagurira amatike ku muryango amafaranga azaba 15 000Frw mu myanya isanzwe, 30 000Frw muri VIP, 55 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP ni 40 000Frw muri VVIP naho ameza y’abantu umunani azaba agura 320 000Frw.