Uwase Hirwa Honorine benshi bamenye nka Miss Igisabo yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo rutazira amakemwa.
Uwase Hirwa Honorine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Nsengiyumva Mugisha Christian, mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwagati.
Ni umuhango wari witabiriwe n’umuryango wabo ndetse n’inshuti zabo zitandukanye zari mu cyumba Miss Gisabo yasezeraniyemo, cyane ko basezeranye hari inshuti n’abavandimwe baje kubashyigikira.
Urukundo rwa Miss Gisabo yarugize ibanga rikomeye, icyakora akari ku mutima kaza gusesekara ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ubwo yatangiraga gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n’umukunzi we.
Amakuru dukesha bamwe mu nshuti zano za hafi ni uko mbere y’uko ibyabo bimenyekana ni uko Miss Gisabo yerekeje i Dubai aho yari kumwe n’umukunzi we, hakaba ari naho bafatiye amafoto yakomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga muri iyo minsi.
Miss Gisabo ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017, akaba yaregukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane.
Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 icyakora ataha nta kamba yegukanye.