SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kuki abafana bamwe batakiriye neza umushinga mushya wa Yago wo kuririmba
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kuki abafana bamwe batakiriye neza umushinga mushya wa Yago wo kuririmba
Imyidagaduro

Kuki abafana bamwe batakiriye neza umushinga mushya wa Yago wo kuririmba

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/02/23 at 11:30 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka  Yago yamenyekanye cyane mu bikorwa byinshi  bijyanye n’imyidagaduro harimo itangazamakuru ndetse n’ibiganiro byinshi anyuza ku rubuga rwe rwa Twitter ariko mu minsi yashize yafashe indi nzira  yinjira  mu muziki ibintu byatunguye benshi kugeza nubu benshi ntibabivugaho kimwe  icyatumye ajya mu muziki .

Nyuma yo  gusohora indirimbo ya kane ya Yago “Umuhoza,” benshi mu bafana be barimo kwibaza impamvu yavuye mubyo yakoraga byiza kugirango agerageze ikintu gishya?

Umwaka ushize mu ugushyingo, Yago nibo yatunguye abakunzi be ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo ye ya mbere “Suwejo” yakiriye ibitekerezo byiza ndetse anengwa ku buryo bungana.

Yago yagiye agaragara mu bikorwa byinshi byo gufasha abatishoboye no kubahindurira ubuzima gusa  ibintu byaje  guhinduka mu gihe uburyo abantu  baje gusa nkabamuhinduka cyane  mu rugendo rushya rwo gukora  muzika .ese byaba Arimo akora umuziki mubi cyangwa nuko abantu bauze ibiganiro bye byakundwaga na benshi .

Mu kiganiro na The New Times, Producer Santana Sauce yavuze ko ibyo Yago ari guhura nabyo atari bishya mu Rwanda kuko n’abandi bahanzi  benshi bagiye bahura nabyo mu ntangiriro zabo za muzika .

Santana yakomeje agira ati “Ndatekereza ko abakunzi be ba YouTube batishimiye gusa ko batabona ibiganiro bye kenshi ariko nk’umuproducer w’umuziki w’amajwi nshobora kumenya impano nini mu muziki wa Yago.

Alex Kavukire (Kalex), Umuyobozi w’ikiganiro cy’umuziki  cyitwa  ‘Isango na Muzika’ yemeranya  n’abandi bahanga mu muziki agira ati: “Mu byukuri sinumva aho abamunenga baturuka.”

Yagize Ati: “Sinshaka kwivanga mu bucuruzi bw’umuntu ariko ndatekereza ko azi ibyo akora kandi yarabiharaniye, ku buryo ntatekerezaga ko ashobora gucibwa intege n’itsinda ry’abantu  bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bihisha inyuma y’amazina y’amahimbano.

Ku ruhande rwa Yago ibyo  ari guhura  nabyo byabamunenga  ku mbuga  nkoranyambaga nta kintu gikomeye  bivuze  kuko hari n’abandi bahanzi bagiye  bahura nabyo  mu minsi yashize urugero ni nka  Patrick Nyamitari na Mani Martin bahuye nibi nyuma yo kuva muri gospel bakajya mu muziki ugezweho kandi ibyo bibaho kuko na Meddy wabaye  Umuririmbyi mwiza mu mu myaka 10  ishize .

Muyoboke  Alexis  wabaye umujyanama w’abahanzi  benshi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo batatu batwaye  irushanwa rya PGGSS nka  Tom Close,Urban Boys na Dream Boys nae yagize icyo avuga ku biri kuba kuri  Yago.

Yagize ati “Ati: “Abazi (Yago) ku giti cyabo ntibigeze bashidikanya ku buhanga bwe bwa muzika ariko ntekereza ko ikibazo ari uko abantu benshi batunguwe ubwo yatangiraga gukora umuziki, Gusa icyo nakwizeza ni uko akora umuziki mwiza kurusha bamwe mu bahanzi bazwi kuva kera. ”.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo nshobora gushinja Abanyarwanda cyangwa abakoresha imbuga nkoranyambaga kwakira abantu bamuhaye ariko ntushobora kwitega byinshi kuri Twitter cyangwa ku bandi bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko aribyo bakoze kuva mbere kandi abahohotewe ni benshi.

Umwe mu bakunzi ba Muzika  witwa  Fred  Mupenzi  ku  ruhande rwe  abona nta kibazo Yago afite afite  mu miririmbire ye keretse niba hari abandi babyungukiramo

“Ubanza natekereje ko aribwo buryo bwo kuzamurwa mu ntera ariko uko byagiye bihinduka bisa nkaho ari ikibazo cyihariye hagati ye n’itsinda ry’abantu  bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Undi mufana wa muzika witwa Clovis Mutabazi yagize ati: “Twamukunze nk’umunyamakuru na YouTuber.Twakunze uburyo yakoresheje urubuga rwe kugira ngo afashe abantu batandukanye, ngira ngo ikibazo ni uko abantu bashaka kumugereranya n’abandi bahanzi bamenyekanye mu gihe akiri umuhanzi uzaza ugifite byinshi byo kwiga. ”

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 23, 2023 February 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Robinho yakatiwe gufungwa imyaka icyenda

March 21, 2024
Imyidagaduro

Ariel Wayz yifurije Juno Kizingenza isabukuru nziza mi magambo aryoheye amatwi

November 23, 2023
Imyidagaduro

Kivumbi King yateguje alubumu ye yise Ganza

November 7, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Cecile Kayirebwa,Muyango ,Ruti Joel Bizeje abazitabira igitaramo cya Mtn Iwacu na Muzika igitaramo cy’amateka

November 22, 2023
Imyidagaduro

Kimenyi Yves na Muyango bateguje ubukwe Bwabo

November 3, 2023
Imyidagaduro

El Classico yateguye igitaramo cyo gusezera ku banyeshuri yise Bye Bye Vacance

September 21, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?