Tubahaye ikaze ku munsi wa kane wa Tour du Rwanda 2023. Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare, harakinwa Agace ka Kane gahagurukira i Musanze kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 138,3.
Muri make, ni agace kihariye ndetse gatandukanye n’utundi twose tugize Tour du Rwanda 2023 kuko karamanuka.
Abakinnyi barahagurukira i Musanze ku isoko berekeza i Karongi, babanze gukora intera ya kilometero 1,8 hatabarwa ibihe.
Akazamuko basa n’abari bukore ni ako mu Gataraga bagana mu Byangabo, ubundi bafate umuhanda wa Mukamira, Mahoko, Kageyo, Murunda, Rutsiro na Rubengera kugera ku Kibuye (i Karongi) imbere y’ibiro bya WASAC.
Gusa, hari utundi dusozi turi muri iyi nzira ndetse two tuza gutangirwaho amanota. Harimo aka Bigogwe ku kilometero cya 29,4, ako muri Gishwati ku kilometero cya 72,7 ndetse na Rutsiro ku kilometero cya 105,6.
Amanota ya ‘sprint’ aratangirwa kuri Sitasiyo SP ya Mukamira ku kilometero cya 22,5 ndetse no ku ya Rubengera ku kilometero cya 121,7.
Umufaransa, Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2023, aho abasiganwa bavuye i Musanze berekeza i Karongi, ku ntera ya Kilometero 138,3.
Saa 11:59’: Stewart yongeye kubashyikira.
Saa 11:57’: Hasigaye ibirometero 3, Stewart wari muri batatu bayoboye isiganwa Bonnet na Vercher bari kumwe, bamaze kumusiga.
Saa 11:50’: Abasiganwa bageze ku Kirometero cya 113 abayoboye isiganwa bamaze kuba 5 ni: Bonnet na Vercher bakinira Total Energies Arefayne ukinira Eritrea na Stewart ukinira Bolton. Chris Froome wari wasohotse muri Peloton, yahise yongera iramushyikira.
11:39: Ku kilometero cya 113, ubu abakinnyi batanu ni bayoboye isiganwa: Bonnet na Vercher (TotalEnergies), Arefayne (Érythrée) na Stewart (Bolton). Chris Froome yari yasohotse mu gikundi ariko barongeye baramufata mbere yo kumanuka. Ikinyuranyo ni amasegonda 40.
11:33: Isiganwa rigeze mu bilometero 20 bya nyuma.
Batatu bayoboye isiganwa bashyizemo amasegonda 30 hagati yabo n’abandi batatu babakurikiye mu gihe igikundi cyasigaye ho amasegonda 40.
11:17: Igikundi kiyobowe n’abakinnyi ba TotalEnergies.
11:09: Mu gihe abakinnyi b’imbere batangiye kuzamuka, bongereye ikinyuranyo hagati yabo na Manizabayo kiba amasegonda 45. Igikundi kiri inyuma ho iminota ibiri n’amasegonda 15.
11:02: Abasiganwa bageze i Gisiza ku kilometero cya 94. Manizabayo yasigaye amasegonda 35 naho igikundi gisigara iminota ibiri n’amasegonda 20.
11:00: Manizabayo Eric yasizwe amasegonda 20 mu gihe igikundi cyasizwe iminota ibiri n’amasegonda 20.
10:56: Nyuma yo kurenga mu Nkomero, Manizabayo Eric asizwe na bagenzi be bari kumanuka.
10:43: Impuzandengo y’umuvuduko mu isaha ya kabiri y’isiganwa ni 36,2 km/h. Impuzandengo rusange ni 41,1 km/h.
10:40: Abakinnyi bane bayoboye isiganwa bakomeje gutuma ikinyuranyo kiguma ku minota ibiri n’amasegonda 40.
10:32: Stewart na Iribar bafashe Arefayne na Manizabayo Eric mu gihe batangiye kumanuka berekeza i Gacaca.
10:28: AMANOTA Y’UMUSOZI WA KABIRI ATANGIWE KURI GISHWATI YEGUKANYWE na:
1. Arefayne
2. Manizabayo
3. Stewart
4. Iribar
10:24: Abasiganwa bageze Kivugiza nyuma yo kugenda ibilometero 66. Igikundo kiri kugerageza kugabanya ikinyuranyo, ubu hasigayemo iminota ibiri n’amasegonda 45.
10:13: Abasiganwa bageze i Kabuye. Abayoboye isiganwa basize igikundi iminota ibiri n’amasegonda 50.
10:01: Igikundi kigeze Gatyazo kiyobowe na Green Project-Bardiani ya Henok Mulueberhan wambaye umwenda w’umuhondo. Ikinyuranyo ni iminota itatu n’amasegonda atanu.
09:53: Abakinnyi bageze Pfunda. Ikinyuranyo hagati y’abayoboye isiganwa n’igikundi ni iminota itatu n’amasegonda 15.
09:42: Ibilometero 44 ni byo byakozwe mu isaha ya mbere y’isiganwa.
09:30: Abakinnyi bayoboye isiganwa bageze Shaba ku kilometero cya 30. Bashyizemo iminota itatu n’amasegonda 10.
09:28: AMANOTA Y’UMUSOZI WA MBERE YEGUKANYWE na:
1. Arefayne
2. Manizabayo
3. Stewart
4. Iribar
09:27: Batangiye kuzamuka mu Bigogwe. Abakinnyi bayoboye isiganwa basize igikundi iminota ibiri n’amasegonda 45.
09:20: Eric Manizabayo ‘Karadiyo’ ageze mu gace k’iwabo ari mu bakinnyi bayoboye. Abafana bishimiye kumubona ndetse bamuhaye amashyi menshi.
09:17: Maatougui wa Maroc yamaze gufatwa n’igikundi
09:16: AMANOTA YA SPRINT YA MBERE atangiwe ku Mukamira yegukanywe na: 1. Stewart, 2. Iribar, 3. Arefayne.
09:11: Maatougui yasizwe amasegonda 15 naho igikundi kimaze gusigwa amasegonda 50.

09:09: Abakinnyi bari imbere ni Iribar (Euskaltel), Stewart (Bolton), Arefayne (Erythrée) na Manizabayo (Rwanda).
Maatougui (Maroc) yasizwe amasegonda 10 naho igikundi cyasizwe amasegonda 30.
09:07: Ubu ikinyuranyo ni amasegonda 10 hagati y’abakinnyi bane bayoboye n’igikundi ubona ko gituje.
09:04: Mu Byangabo, abakinnyi bane bacomotse mu gikundi bahita bayobora isiganwa.
08:58: Mugisha Moïse (Rwanda) agerageje gucika abandi ku kilometero cya munani ariko ntibirambye kuko bahise bamugarura.
08:53: Ormiston (Afurika y’Epfo) afashwe n’igikundi bageze ku kilometero cya karindwi.
08:51: Abakinnyi benshi bari kugerageza gukurikira Ormiston (Afurika y’Epfo) washyizemo amasegonda 10.
08:50: Mu gihe bari kuzamuka hafi ya Prime Ciment, Ormiston (Afurika y’Epfo) yasohotse mu gikundi.
08:44: Abakinnyi benshi batangiye kugerageza gusohoka mu gikundi ngo bagende bonyine.
08:40: ISIGANWA NYAKURI RIRATANGIYE.
Abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe nyuma yo kwinjira mu muhanda w’amabuye mu Kagari ka Ruhengeli.
08:32: Abakinnyi bahagurutse ni 82. Birumvikana ko abamaze kuvamo kuva isiganwa ritangiye ni 11.
08:30: ISIGANWA RIRATANGIYE: Abakinnyi bahagurutse ku isoko rya Musanze. Bagiye gukora intera ya kilometero 1,8 ha