Tour du Rwanda 2023 yerekeje mu mirambi y’Intara y’Amajyepfo. Ni agace ka kabiri kagiye gukinirwa mu Karere ka Gisagara, bikaba ubwa mbere abatuye aka karere bakiriye Tour du Rwanda kuva yatangira kubera mu Rwanda! Tuguhaye ikaze.
Ethan yaherukaga kwegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda kabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashanyantare 2023, aho abasiganwa bahagurukiye Kigali Golf Resort &Villas mu gihe isiganwa ryasorejwe i Rwamagana nyuma yo gukora intera y’ibilometero 115,6.
Ethan Vernon yabaye uwa mbere akoresheje amasaha atatu (3), iminota 21n’amasegonda 30. Mulueberhan Henok ukinira Green Project yabaye uwa kabiri anganya ibihe n’uwa mbere.
Abakinnyi 47 bose bagize ibihe bimwe byendakumera kimwe n’umunsi wa mbere aho abakinnyi 82 banganyije ibihe.
Saa 12:22: Abakinnyi batandatu basohotse mu Peloton, Mugisha Moise, Fjellheim Lecert De la parte na Hagen
Peloton iri kuzamuka umusozi wa nyuma muri aka gace. Hasigaye ibirometero 5 gusa. Gisagara birashyushye abaturage babucyereye birebera Tour du Rwanda ibasanze iwabo bwa mbere
Saa 11:37: Ibintu byahinduye isura: Mu gihe turi gusohoka mu karere ka Ruhango, Pritzen ntabwo yorohewe ubu intera yari yashyizemo hasigaye umunota umwe. Isiganwa rikomeje gukomera.
Saa 12:00: Ubu tugeze mu birometero 30 bya nyuma, Hakizimana yakiriye Pritzen, Peloton ikaba iri inyuma ho amasegonda 20.
Saa 12:11: Nsengimana Jean Bosco amaze gushyiramo intera ya amasegonda 10.
Saa 12:16: Bosco barongeye baramufashe.
Saa 11:50Bamwe mu bakinnyi bari muri Peloton bongeye kugwa, ndetse Toby Perry ukinira Education aragaragara nk’uwababaye.
Saa 11:52Filippo abaye umukinnyi wa kabiri uvuye mu isaganwa.
Saa 11:56 Hakizimana ukinira May Stars asohotse muri Peloton akaba ari inyuma ya Pritzen amasegonda 30.
Saa 11:58 ikipe ya Soudal-QuickStep ifite umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo, niyo iyoboye Peloton.
Saa 11:17 abakinnyi bari baguye bamaze gusubira mu isiganwa.
Ubu tugeze mu karere ka Ruhango umuvuduko ni wose abakinnyi baryohewe n’umuhanda.
Saa 11:22 Josh Charlton ukinira ikipe ya Grande-Bretagne wari mu bakinnyi bagiye, avuye mu isiganwa.
Saa 11:25 tugeze ku Kirometero cya 80 intera yari hagati ya Pritzen na Peloton igeze ku minota 3 gusa, bakomeje kuri uyu muvuduko, basohoka muri Nyanza Peloton yafashe Pritzen.
Saa 11:02. Turi ku Kirometero cya 66 intera yatangiye kugabanuka ubu hasigayemo iminota 6, ikipe ya Soudal Quick step niyo iyoboye Peloton, gusa hari amakuru ko hari abakinnyi bari muri Peloton baguye.
Ubu tugeze ku isaha ya saa 10:19, Peloton ubu bamaze kuyisigaho iminota 7 n’amasegonda 30
Ubu tugeze ku isaha ya saa 10:19, Peloton ubu bamaze kuyisigaho iminota 7 n’amasegonda 30.
Tubibutsa ko iyi tour du Rwanda yitabiriwe n’amakipe 19, kuko ubwo haburaga umunsi umwe, ikipe y’igihugu ya Algeria yatangaje ko itazitabira iri rushanwa.
Tubibutsa ko iyi tour du Rwanda yitabiriwe n’amakipe 19, kuko ubwo haburaga umunsi umwe, ikipe y’igihugu ya Algeria yatangaje ko itazitabira iri rushanwa.
Agasozi ka gatatu katsinzwe na Pritzen ukomoka mu Bwongereza, akurikirwa na Bigirimana Jean Nepo ndetse na Reinderink.
Tugeze ku isaha ya saa 10:29, tugeze ku Kirometero cya 47, Pritzen ari gusiga Bigirimana Jean Nepo iminota 5, mu gihe Peloton ari kuyisiga iminota 8.
Tugeze ku isaha ya saa 10:30, turasuhuza abaturage bari mu Karere ka Muhanga, ubona ko bitabiriye igare ari benshi, ndetse bishimiye uyu mukino.
09: 40 Pritzen uyoboye isiganwa amaze gushyiramo umunota umwe, ku itsinda ry’abakinnyi rigizwe na Mugisha na Bigirimana Jean Nepo, mu gihe peloto iri inyuma ho iminota itatu. 10:06, Peloton yamaze gufata Mugisha Moise.
Turi ku Kirometero cya 35 ubu ni saa 10:13 Pritzen akomeje gushyiramo intera y’iminota 3 n’amasegonda 55 ku Bigirimana, mu gihe peloton yayisizeho iminota 5 n’amasegonda 30. Impuzandengo y’umuvuduko mu isaha ya mbere y’isiganwa ni 35 km/ ku isaha.
Aka gace katangiye ku isaha ya saa 09:00 am aho abasiganwa bahagurutse ari 93. Abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe bageze ku giticy’inyoni, mbere y’uko bambuka nyabarongo.
Amanota y’agasozi ka mbere yatangiwe ku Ruyenzi, abasiganwa bakimara kwambuka Nyabarongo.
Ku isaha ya saa 09:17, Umwongereza Mu Ethan yashatse gusiga abandi, ndetse bari bakiri mu Kirometero cya mbere. Byabaye nk’ibitunguye abakurikiye isiganwa, kuko uyu mukinnyi ariwe ufite umwenda w’umuhondo, abantu batekerezaga ko atahita yataka.
Abasiganwa uyu munsi barakora urugendo rwa Kirometero 132, bakaba bari busoreze mu karere ka Gisagara ku kuri Gisagara Arena.











