King James yatangiye gusohora indirimbo ziri kuri album ye ya munani ahamya ko atarabonera izina, ari gukorana na KINA Music nyuma y’imyaka irenga icumi ayivuyemo.
Indirimbo ya mbere yasohotse kuri album ya munani ya King James yitwa ‘Sinshaka ko uryama ubabaye’, yakozwe na Ishimwe Clement usanzwe atunganyiriza umuziki muri Kina Music.
King James yadutangarije ko iyi ndirimbo ari imwe mu mushinga w’indirimbo ari gukorana na KINA Music, nyuma y’imyaka irenga icumi bari bamaze badakorana.
Uyu muhanzi yigeze kubarizwa muri KINA Music, aza kuyisezeramo mu 2013 ubwo yari atangiye urugendo rwe mu muziki.
Icyakora mu minsi ishize imikoranire ya KINA Music na King James yongeye kubura nyuma y’uko akoranye na Butera Knowless indirimbo ‘Nahise mbimenya’, yasohotse kuri album ‘Inzora’.
Nubwo ariko uyu muhanzi ari gukorera album muri KINA Music, yavuze ko nta masezerano y’imikoranire idasanzwe bafitanye.
Ati “Ni album turi gukorana gusa, nta masezerano adasanzwe dufitanye ni imikoranire y’igihe kirekire dufitanye.”
Byitezwe ko iyi album ya munani King James azayimurikira mbere y’uko uyu mwaka urangira.