Buri tariki ya 14 Gashyantare isi yose yizihiza Umunsi w’abakundanye uzwi nka St Valentin.Uyu munsi abantu benshi bawufata nk’uw’ibyishimo ku bantu bakundana, Nkuko bizwi benshi mu bakundana baba bifuza ahantu heza hatandukanye habera ibirori biba byateguriwe abakundana mu bice bitandukanye hano mu Rwanda .
Nyuma yo kubona ko ahantu henshi hakunzwe mu mujyi wa Kigali bateguye ibirori bijyanye n’uyu munsi twabahitiyemo aho mwasohokera n’abakunzi banyu .
Reba zimwe muri Hotel n’utubyiniro wasohokeramo uyu munsi
1.Kaizen Hotel
Kaizen Hotel n’imwe mu mahoteli imaze kumeneyakna cyane kubera ibirori bitandukanye itegurira abakunzi bayo ndetse na serivise nziza zidashyikirwa zirimo gutanga amafunguro aryoshe, Ibyumba byiza ndetse n’akabyiniro keza cyane .
Kuri uyu munsi w’abakundanye wa St Valentin muri kaizen Hotel bateguye umugoroba w’abakundanye aho haraba hari promosiyo y’ibyo kunywa n’ibyumba byiza ndetse n’abadj’s bavanga umuziki w’urukundo uryoheye amatwi twahaguhitiramo kuhasohokera n’umukunzi wawe ni Nyabugogo ruguru gato ya Feu Rouge ugana Kimisagara.
2.Molato Remera
Molato ni kamwe mu tubyiniro dukunzwe cyane muri Kigali iherereye I remera mu Giporoso ahahoze sar Motor kuri uyu munsi w’abakundanye wa St Valenti ku bufatanye na Back Stage babateguriye igitaramo bise Love Night Valentine’s day aho abari buhasohokere bari bunurwe n’umuziki bwiza baraba bacyarangirwa na rya tsinda mukunda cyane rya Symphony Band aho kwinjira biraba ari ibihumbi 10 ku muntu uri wenyine naho uherekejwe akishyura ibihumbi 15 by’amafaranga y’U Rwanda.
3.Cayenne Resort
Kuri uyu munsi niba ushaka kwishimana n’umukunzi wawe mwumva indirimbo z’urukundo mu njyanaGakondo naguhitiramoCayenne Resort mu gitaramo Inkera y’Urukundo hamwe n’indashyikirwa Iganze Gakondo hamwe na Angel na Pamela .
Muri icyo gitaramo inkera y’urukundo kwinjira biraba ari ibihumbi 5000 , Ibihumbi 10.000 na 60.000 by’amanyarwanda.
Cayenne Resort iherereye Kimironko hafi y’ibiro by’umurenge
4.Galaxy Hotel
Galaxy Hotel Iherereye mu mujyi wa Kigali izwiho kugira ahantu heza ho kwakirira abantu haba mu busitani cyangwa kuri pisine yayo , Kuri uyu munsi w’abakunadanye babategurye igitaramo bise “ A Night of Romance “ aho abakundna bakitabira bari bususurutswe n’umuhanzikazi Bwiza Emerence muri zimwe mu ndirimbo ze z’urukundo ni zindi zitandukanye .
5.Luxury Garden Palace
Luxury Garden Palace imaze kumnyekana cyane kubera ubwiza bw’ubuzitani bwaho bukunzwe kuberamo ubukwe bwinshi bw’ibyamamare bikomeye hano mu Rwanda .
Kuri uyu munsi wa St Valentin Luxury Garden Place yabateguriye igitaramo bise Valentine Special aho abakitabia bari butaramirwe n’umusore wanyu Yvan Mpano hamwe na Mc Imenagitero aho kwinjira biraba ari ibihumbi 5000 n’ibihumbi 8000 ku uherekejwe n’umukunzi we .
Luxury Garden Palace iherereye I Karama ahazwi nka Norvege
6.Fuschia Lounge
Fuschia Lounge imaze kubaka izina mu gutegura ibirori bibereye ijiso hano mu mujyi wa Kigali aho iherereye Ii Remera kuri uyu munsi nabo babateguriye umugoroba mwiza w’indirimbo z’urukundo mu biroro bise Love Night Karaoke aho abahasohokera bataramirwa na Ange Mutsu .Maxime na Gaju .
7.IKIGAI
IKIGAI ni hamwe mu hantu uyu munsi ushobora gusohokera uri kumwe n’umukunzi wawe ukagumbwa neza kubera amafunguro yahoo n’ibinyobwa biba biteguranye ubuhanga buhebuje ndetse n’amafu yaho muba mwicaye mwiganirira mwumva uturirimbo dutuje .
Kuri uyu munsi Ikigai yabateguriye umugoroba w’abakundanye bise “Valentine Thusday Karaoke aho abahasohokera bari bususurutswe na Serge Dior uri mu bakunzwe cyane kubera ijwi rye .
Ikigai iherereye mu Kiyovu cy’abakire ku muhanda KN 41 ku nzu ya 14 munsi la Alimenetation La Gardienne.
8.Wakanda Villa
Wakanda Villa nyuma yo kwongera gufungura imiryango yayo ku Kabeza ni hamwe mu hantu heza wasohokera n’umukunzi wawe mukahagirira ibihe byiza mu rukundo Rwanyu.
Kuri uyu munsi w’abakundanye Wakanda Villa yabateguriye umugoroba w’abakundanye aho abari buhasohokere bashyizwe igorora bagabanyirijwe ibiciro ku byo kurya ndetse n’ibyo kunywa byose bihacururizwa .
9.Iwacu +250
Iwacu +250 kuri uyu munsi w’abakundana bo bateguriye abari buhasohokere ijoro bise Love is Funny aho abkaundana bari buhasohokerea bari butaramirwe n’abanyarwenya bakomeye hano mu gihugu nka Sam Zuby Comedy.Joshua,Fred Rufendeke ,Falia na Taikun guhera kw’isaha ya kumi n’ebyiri kugeza mu masaha akuze .
10.Billy’s Bistro and Bar
Billy’s Bistro & Bar ni imwe muri restaurant zikomeye cyane hano mu mujyi kubera serivise nziza zijyanye no guteka amafunguro y’ubwoko bwose uhereye kuyo mu Rwanda ,Afurika ndetse no muri Aziya .
Kuri uyu mugoroba w’abakundanye Billy’s Bistro & Bar babateguriye umugoroba w’umusangiro bise “ Valentine’S Dinner aho abari busohokere bari bubasha kwisangirira amagunguro menza banasangira akavinyo ku mafaranga make cyane ukabasha kwishimana n’umukunzi wawe ku mafaranga ibihumbi 52.000Frw