Umuhanzi Rukabuza Pius uzwi nka Dj Pius mu gihe yizihiza isabukuru ye y’amavuko yateguje abakunzi be alubumu ye ya kabiri yise Thirty Fine yanatuye inshuti ye Rama isibo iherutse kwitaba Imana .
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Dj Pius yashyizeho amafoto abiri harimo imwe iriho urutonde rwa zimwe mu nzirimbo zizaba zigize iyo alubumu ye .mu magambo
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko, DJ Pius yateguje abakunzi be album ye nshya ‘Thirty fine’, nubwo itarasohoka ariko uyu muhanzi yamaze gushyira hanze urutonde rw’indirimbo ziyigize.
Utereye akajisho ku rutonde rw’indirimbo zigize iyi album, usangaho iyitwa ‘Ntakibazo’ yakoranye na Jose Chameleone,’Wicked’ yakoranye na Kivumbi & Maestrobooming, ‘She love me’ yakoranye na Bruno K ndetse na ‘Urabikwiye’ yakoranye na Levixone bafatanyije na Jules Sentore.
Uretse izi ndirimbo uko ari enye yakoranye n’abandi bahanzi, izindi zose uko ari zirindwi DJ Pius ni we wenyine wazikoranye.
Ku rundi ruhande ni album uyu muhanzi yatuye Rama Isibo wari inshuti ye magara uherutse kwitabana Imana,
Uretse kuba inshuti ye, DJ Pius uyu Isibo Rama ari mu bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi album aho yamufashije kwandika nyinshi mu ndirimbo ziyigize.
Mu 2018 nibwo DJ Pius yaherukaga gukora album yise ‘Iwacu’ yamurikiye mu bitaramo byabereye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Musanze.
Iyi yari album ya mbere yikoranye nyuma yo kuva mu itsinda rya Two4Real naryo yari yarakoreyemo album imwe bise ‘Nyumva’ nayo bamurikiye i Musanze n’i Kigali.