Mu gihe kompanyi ya Kigali Protocol yitgeura kwiziiza imyaka itanu imaze itanga serivise zitandukanye zo kwakira abashyitsi mu biroroi bitandukanye yaraye itewe inkunga n’umuhanzi Mugisha Benjamin uziw nka The ben mu rwego rwo kuyifasha gutegura nza ibyo birori biteganyijwe mu minsi iri imbere .
Iyi nkunga The Ben yayitanze nyuma y’igihe gito akoreye igitaramo mu Rwanda yakiriwe ndetse ahabwa indabo na Kigali Protocal, imenyerewe mu kwakira no kuyobora abantu batandukanye mu bitaramo n’ibirori bikomeye.
Uyu muhanzi usanzwe ashyigikira ibikorwa bitandukanye, yashimye uburyo yakiriwe ageze murwamwibarutse, ashima Kigali Protocal yamushyikirije indabo anizeza igitaramo cyiza ari nabyo yakoze.
Mu busanzwe uko wakiriye umuntu, uko wamwitayeho bigendanye na serivisi nziza wamuhaye n’akanyamuneza wagaragaje, nibyo bimuha imbaraga zo gukora iby’akarusho wari umwitezeho.
Ibi byose Kigali Protocal yakoze byanyuze The Ben, ndetse no kugera muri Amerika ntiyasibye kugaragaza ko yashimishijwe na seivisi yahawe na Kigali Protocal.
Ubwo yamenyaga ko Kigali Protocal iri kwizihiza imyaka itanu imaze ibayeho ndetse itanga serivisi za Protocol, The Ben yamenye ko Kigali Protocal iri gutegura n’ibirori bikomeye.
Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Miss Glam World Rwanda 2022, akaba n’umuvugizi wa Kigali Protocal, Real Fique yavuze ko ubusanzwe The Ben yari kwifuza kuba muri ibyo birori ariko bitazakunda.
Fique kandi yasobanuye ko The Ben yageneye inkunga Kigali Protocal, ndetse ko mu izina rya Kigali Protocal bamushimiye cyane byimazeyo.
Kigali Protocal iri mu myiteguro y’ibirori bikomeye byo kwizihiza imyaka 5 imaze ikora ibijyanye na Protocol mu Rwanda, ikaba ari nayo yatangije Kompanyi ihuriyemo abakora Protocol mu Rwanda.
Ni ibirori bizahuzwa n’igitaramo gikomeye kizahuriramo abahanzi ndetse mu minsi ya vuba ubuyobozi bwa Kigali Protocal bukaba buvuga ko amatariki, aba bahanzi n’aho bizabera biratangira gutangazwa vuba.
Kigali Protocal igiye kwizihiza ibi birori mu gihe hari intambwe igezeho yo kwagura ibikorwa byabo, ndetse ikaba yaraharuriye inzira abanda bantu bakora Protocol bakaba bari kugenda binjira muri uyu mwuga ari benshi.
Bigendanye n’intego zayo, Kigali Protocal imaze guhabwa ibihembo bitandukanye birimo iby’imyaka yose kuva yatangira nka Protocol ya mbere mu Rwanda, ndetse n’igihembo cya Protocol ya mbere muri Afurika mu bihembo bitangwa na Zikomo Awards. Imyaka 5 y’imbuto y’umugisha! Uko Kigali Protocal yabereye itabaza abategura ibitaramo mu Rwanda