Kenny Sol na DJ Brianne bakoreye igitaramo cyabo cya mbere muri bibiri bafite i Burundi, aho bataramiye i Bujumbura mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Gashyantare 2023.
Ni igitaramo aba banyamuziki b’i Kigali bahuriyemo n’abahanzi b’amazina agezweho i Bujumbura nka Drama T, Alvin Smith, Double Jay n’abandi banyuranye.
Amakuru aturuka i Bujumbura ahamya ko aba bahanzi bagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo cyane ko aba banyamuziki bataramiye abatari bake i Bujumbura.
Nyuma y’iki gitaramo byitezwe ko aba banyamuziki bahita bakomereza akazi ahitwa i Gitega, aha bakaba bahafite igitaramo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023.
Kenny Sol ni we muhanzi wa mbere uvuye mu Rwanda ugiye gutaramira i Gitega kuva yagirwa umurwa mukuru wa politiki w’iki gihugu.
Agiye i Burundi nyuma y’amezi ane akoranye indirimbo n’umuhanzi waho Double Jay bise ’Quality’, ikaba imwe mu zahuje abahanzi b’i Burundi n’abo mu Rwanda zarebwe n’abantu barenga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube.
Nyuma yo kuva i Burundi, azahita akomereza i Burayi, aho afite igitaramo tariki ya 4 Werurwe 2023 i Bruxelles.
Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete ya ’Team Production’ azagihuriramo na Okkama, Bwiza na Dj Princess Flor.
⁸