Umuhanzi Iradukunda Javan umaze kumneyekana na Javanix ukorera umuziki mu ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizinyuma yo gukora zimwe mu ndirimbo ze ziri mu njyanay’amapiano ubu yashize hanze indi ndirimbo yise Abachou ijambo rikunzwe gukoresha na Nyakubahwa Madamu Mushik wabo Louise umunyamabaga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikorsha igifaransa ku rubuga rwa Twitter..
Ubwo uyu muhanzi yatugezagaho iyi ndirimbo yatagarije Ahupa Visual radio ko nyuma yokumva iri jambo rikunzwe na benshi yagize igitekerezo cy’uko yakwandikamo indirimbo ibyinitse kuko yizeraga ko izakundwa cyane akaba ariyo mpamvu yayikoze mu njyana ibyinitse aho abantu bose bakunda ibirori bazajya bayibonamo .
Tumubajije impamvu asigaye akunda gukora indirimbo zibyinitse cyane nkiyo aheruka gukora yise fifti Fifti yatubwiye ko yasanze urwego muzika Nyarwanda igezemo udakoze umuziki ubyinitse wasigara inyuma .
Yakomeje atubwira ko ikindi kintu amaze kwiga muri muzika aruko muzika ahantu hose waba uri ushobora gukora injyana zose zishoboka bitewe n’ubutumwa ashaka gutanga ku bakunzi be .
Ubusanzwe Javanix yatangiye umuziki ahagana mu myaka mike ishize awutangirira mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rusizi akaba umwe mu bahanzi bo muri iyo ntara benshi bitezeho ibikorwa by’indashyikirwa kubera ingufu ashyira mu kazi ke ka muzika.
Javanix nubwo kaunzwe gukorera ibikorwa bye byinshi I Kigali abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Nix Entertainment .