Itsinda ry’abategura Rwanda International Movie Awards ryabategura igikorwa cyo guhemba filime zahize izindi muri uyu mwaka wa batangiye gahunda yo kwifashisha itangazamakuru ndetse n’abandi bavuga rikijyana mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda gushaka urutonde rw’abakinnyi bakunzwe cyane muri sinema nyarwanda ngo hazatorwemo uzegukana igihembo cya mbere
Mu myaka yashize ibi bihembo byatagwa bahayeho gushaka abakinnyi bahatana muri iri rushanwa bagendeyek kubabaga baragaragaye cyane mu bitangazamkuru byinshi cyane igatuma abanyarwanda benshi batabasha kwitorera abo bazi bikagira ingaruka ku bakinnyi bamwe aho wasangaga iyo bageze mu turere dutandukanye tw’igihugu harabagaho imbogamizi zo kuba bamwe muri bo batazwi n’abaturage .
Umuyobozi Ushinzwe amarushanwa n’itangwa ry’ibihembo Rwanda International Movie Awards, Aaron Niyomwungeri yatangarije itangazamakuru ati “Ubundi, mbere ikipe itegura ibihembo yaricaraga ikareba abakinnyi baba bakunzwe ugasanga ariko hari abakunzwe i Kigali, kuko wenda bahora mu biganiro ariko bagera mu cyaro ugasanga abantu ntabwo babazi.”
“Kuri iyi nshuro rero mu buryo bwo kugira ngo abaturage babigiremo uruhare, twakoresheje uburyo bwo gukoresha ijwi ry’abaturage, harimo abanyamkuru bo mu Ntara zose (z’u Rwanda).”
Aaron Niyomwungeri yavuze ko muri iki gihe bari kwifashisha abanyamakuru, abareba filime n’abandi. Noneho, bakazahuza ibyavuye mu majwi bakusanyije bakareba abakinnyi bakunzwe cyane ‘Best People Choice’ bagiye bagira amajwi menshi, bagakora urutonde.
Avuga ati “Nibyo bizadufasha kumenya ni inde muntu watowe n’abantu benshi, yaba ari abanyamakuru yaba ari abaturage.”
Yakomeje avuga ko ku wa 3 Werurwe 2023 ni bwo bazatangaza abatoranyijwe muri iki cyiciro banatangaze filime zizaba zakomeje mu irushanwa.
Ikindi gishya muri ibi bihembo ni uko hazanahembwa abatekinisiye bagira uruhare mu gutegura no gutunganya filime, yaba abakora amajwi n’amashusho.
Bivuze ko abazahembwa ni abazaba bakuwe muri filime zihatanye. Ni mu gihe hasigaye iminsi 12 kugira ngo kwandikisha filime birangire.
Ibihembo kuri filime zahize izindi bizatangwa ku wa 1 Mata 2023. Ibihembo bizatangwa ni 30 mu byiciro bine [Feature Film, Short Film, Series ndetse na Documentary Film].
Uwiyandikisha agaragaza amazina ye, Email, Nimero ya Telefoni, imyaka afite, amazina ya filime, ururimi irimo, niba ari filime ngufi, filime mbarankuru cyangwa filime ndende (ahitamo) akanavuga igihe filime yakorewe, igihugu aherereyemo n’ibindi.
Filimi zizahatanira ibihembo ni iz’abo mu Rwanda, abo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abo mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Ibi bihembo bitegurwa na ‘Ishusho Arts’. Icyiciro cya mbere cy’ibi bihembo cyabaye mu 2012, bigiye gutangwa bihurirana n’uko byagizwe mpuzamahanga dore byabanje kwitwa Rwanda Movie Awards.
Ni ku nshuro ya munani ibi bihembo bigiye gutangwa, ariko ni ku nshuro ya kabiri bigiye gutangwa ari mpuzamahanga.
