SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urubanza rw’umubyinnyi Tity Brown rwongeye gusubikwa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Urubanza rw’umubyinnyi Tity Brown rwongeye gusubikwa
Imyidagaduro

Urubanza rw’umubyinnyi Tity Brown rwongeye gusubikwa

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/02/08 at 10:57 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Urubanza rwa Ishimwe Thierry, umubyinnyi w’umwuga wamenyekanye nka Titi Brown akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 22 Gashyantare 2023.

Byari byitezwe ko uyu musore aburana ubujurire ku gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023 ariko rukaba rwasubitswe nanone  kubera ko  umucamana wagombaga kurusoma  yagiye kwiga nkuko umwe mubo mu muryango we  yabitangarije  AHUPA VISUAL  RADIO ,kaba yatubwiye  ko uru rubanzwa rwashyizwe  ku tariki ya  22  Gashyantare 2023

Tity Brown yongeye gusubikirwa urubanza nyuma y’uko rwari rwasubitswe ku wa 30 Ugushyingo 2022 rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.

Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Uyu musore utaranyuzwe n’iki cyemezo yahise akijuririra, mu gihe byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari kuburanisha ubu bujurire ku wa 30 Ugushyingo 2022 byanzuwe ko rusubikwa, rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023 nabwo uru rubanza rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 22 Gashyantare 2023.

Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga. Isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite.

Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.

Ku busabe bw’umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizami nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

Ubushinjacyaha kandi bweretse Urukiko icyemezo cy’amavuko cyemeza ko uwo mwana w’umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004 bityo akaba yarasambanyijwe afite imyaka 17.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 8, 2023 February 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ruti Joel agiye gutaramira abanyarwanda baba mu bubiligi

October 10, 2024
Imyidagaduro

Kim Kardashian akomeje kugira impungenge kubera imyitware ya Kanye West

March 24, 2025
Utuntu n'utundi

Benjamin Netanyahu yasabiwe gutabwa muri yombi na CPI

November 21, 2023
Andi makuru

Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 5

January 23, 2023
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Mukura, Naho APR FC ikura amanota 3 i Ngoma bigoranye

November 4, 2023
Imyidagaduro

Album my Dream ya Bwiza yaguzwe arenga Miliyoni n’umukinnyi wa Filime Mutoni Assia

July 21, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?