Mazimpaka Japhet wamamaye mu itsinda rya Bigomba Guhinduka, yateguye igitaramo cye cya mbere ari wenyine nyuma y’imyaka itanu yinjiye mu itsinda ahuriyemo na mugenzi we Etienne wamenyekanye cyane nka 5K.
Ni igitaramo Japhet avuga ko yise “Stupid experience”, aha akaba yabwiye IGIHE ko yatekereje iri zina kuko azaba aganiriza abazacyitabira byinshi byabaye mu rugendo rwe birimo n’ibyo yavuga ko bitangaje.
Ati “Nzaba nganira n’abantu ibintu bitandukanye, nzabaterera urwenya rurimo ibintu nanyuzemo navuga ko ari ubusazi, yaba ibyo nakoze cyangwa ibyemezo nagiye mfata.”
Uyu munyarwenya uri mu bakomeye mu Rwanda, yavuze ko nta wukwiye kwitiranya kuba agiye kwikorana igitaramo no kuba yaba afitanye ibibazo na mugenzi we babanaga mu itsinda rya “Bigomba Guhinduka”.
Ati “Nureba neza urasanga Etienne ari na we watangaje ifoto yamamaza igitaramo cyanjye na mbere yanjye. Nta kibazo gihari rwose, ni ibintu twaganiriye ko uretse kuba dukorana uwashaka kugira ikindi kintu akora kandi tugasanga cyamubyarira umusaruro nta kabuza twashyigikirana akagikora.”
Japhet yaherukaga guhagarara ku rubyiniro wenyine atari muri Bigomba Guhinduka mu 2018 ubwo yatangiraga urugendo rwe muri uyu mwuga atoranyijwe mu banyempano bagombaga kwigaragariza mu gitaramo cya #SekaLive.
Nyuma y’iyi myaka yose Japhet ategerejwe mu gitaramo agiye gukorera ahitwa ‘Urban Park Suites’ mu Mujyi wa Kigali, ku wa 19 Gashyantare 2023.