Umuraperi Eric Kagame Mabano umenyerewe ku izina rya Mr Kagame, yataramiye abanya-Musanze. Ni igitaramo cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye.
Igitaramo cyabaye kuri uyu wa 03 Gashyantare, cyabereye muri Afro Bristo hazwi nko kwa Danny Vumbi. Ahagana saa sita z’ijoro nibwo uyu muhanzi yageze ku rubyiniro.
Yakiriwe neza n’abakunda ibihangano bye dore yaherukaga gutaramira muri aka karere hagati mu mwaka ushize wa 2022.
Hari abakunzi b’umuziki bibaza impamvu Mr Kagame atari kugaragara mu bitaramo, gusa yasubije ko nk’umuririmbyi iki ari ikibazo kireba abategura ibitaramo.
Muri iki gitaramo cyateguwe na Stone Island Entertainment , Mr Kagame yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo ‘Tugende, Amadeni, mpa Power ndetse na Ntiza yakoranye na Bruce Melodie.
Nyuma y’icyo gitaramo Mr Kagame yatangarije Ahupa Visual Radio ko nyuma y’igihe adataramira abakunzi be muri Musanze byari ibihe byiza kabone ko wari n’umwanya wo kubamurikira indirimbo ye nshya yishimiye uko yakiriwe n’abafana be akaba yasoje avuga ko ubu agiye gushyira ingufu mu bitaramo byo hanze ya Kigali mu rwego rwo kwongera kwiyereka abakunzi be .