SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Danny Vumbi agiye kumurika ‘album’ yise 365 ivuga ku minsi amaze adakorana na KIKAC Music
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Danny Vumbi agiye kumurika ‘album’ yise 365 ivuga ku minsi amaze adakorana na KIKAC Music
Imyidagaduro

Danny Vumbi agiye kumurika ‘album’ yise 365 ivuga ku minsi amaze adakorana na KIKAC Music

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/02/06 at 9:36 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Danny Vumbi agiye kumurika Album ifite igisobanuro cy’iminsi amaze adasohora indirimbo kubera ikibazo cyavutse mu masezerano yagiranye na KIKAC Music.

Iyi album ya Kane yise ‘365’ umubare uhwanye n’iminsi uyu muhanzi amaze adakora indirimbo nyuma yo kugirana ibibazo na Sosiyete ifasha abahanzi ya Kikac Music agahitamo kubanza kurangiza igihe kiri mu masezerano bagiranye.

Iyi Albumu ya  Danny  Vumbi iriho  indirimbo icumi biteganyijwe ko izasohoka ku wa 10 Gashyantare 2023.

Iyi album yarambitsweho ibiganza n’aba producer bane barimo; Tell Them, Pastor P, Madebeats na Bob Pro.

Mu Ugushyingo 2021 nyuma y’imyaka isaga ibiri uyu muhanzi akorana na KIKAC Music nibwo havutse umwuka mubi watumye uyu muhanzi ahagarika ibikorwa bya muzika.

Icyo gihe mbere y’uko bimenyekana Danny Vumbi yari yarasabwe ibisobanuro ku byo atubahirije ku masezerano afitanye na KIKAC Music nubwo batifuje gutangaza ibitarubahirijwe.

Mu gihe KIKAC Music yari igitegereje ibisobanuro by’uyu muhanzi, ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwatunguwe no kubona Danny Vumbi ahitamo gusohora indirimbo ye nshya butabizi kandi mu masezerano bagiranye bitemewe.

Muri Mutarama 2020 ni bwo Danny Vumbi yinjiye muri KIKAC Music impande zombi zemeranya ko bazakorana imyaka ine.

Nubwo aya masezerano yahuye n’ibihe bigoye kubera ko Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, bimwe mu bikorwa yakoze harimo album ya gatatu yise ‘Inkuru nziza’ iriho indirimbo 12 yamuritse mu ntangiro za 2021.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 6, 2023 February 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Aline Gahongayire agiye gushyira hanze indirimbo yise 6th September itariki atazibagirwa mu buzima bwe

September 3, 2024
Imikino

Amagare: Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye “Akagera Rhino Race”

December 26, 2023
Imyidagaduro

Itsinda rya Kigali Protocol na Limax Entertainment bashyikirije inkunga y’ibyo kurya abasizwe iheruheru n ‘ibiza mu Rugerero

May 26, 2023
Imikino

Umutoza wa REG WBBC yahize kwegukana Irushanwa Nyafurika ririmo kubera mu Rwanda

November 4, 2023
Imyidagaduro

Ibyaha P Diddy ashinjwa bikomeje kwiyongera

September 25, 2024
Iyobokamana

Korali Cornerstone yo muri UEBR igiye kumurika alubumu yayo ya mbere ku mugaragaro

May 14, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?