Nyuma y’uko atangaje ko atazongera gutaramira mu Rwanda n’i Burundi bitewe n’ibibazo by’ubwumvikane buke bwari hagati y’ibihugu byombi, umuhanzi Kidum yongeye gutumirwa mu gitaramo i Kigali.
Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidumu yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe ku wa 24 Gashyantare 2023.
Ni ibirori Kidumu azahuriramo n’abandi bahanzi barimo itsinda rya B2C rigezweho muri Uganda, ryanamaze gutangazwa ko rizataramira i Kigali.
Kwinjira mu gitaramo bizaba ari 10 000Frw mu myanya isanzwe, 25 000Frw muri VIP, 40 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP, 35 000Frw muri VVIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba agura 280 000Frw.
Abazagurira amatike ku muryango amafaranga azaba 15 000Frw mu myanya isanzwe, 30 000Frw muri VIP, 55 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP ni 40 000Frw muri VVIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba agura 320 000Frw.
Kidumu mu 2019 yateguriwe igitaramo i Kigali kiburizwamo ku mpamvu z’umutekano kuko abagiteguye nta byangombwa bari basabye mu nzego zibishinzwe.
Icyo gihe Kidumu kwihangana byaramugoye abifata nk’ikibazo cya politike cyari kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ahitamo kuvuga ko atazongera gutaramira muri ibi bihugu byombi yisubirira muri Kenya.