Ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 26 Mutarama 2023 ku cyicaro gikuru cyaha ahakorera Ibisumizi birangajwe imbere na Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman habereye umuhango wo kumurika bimwe mu bikorwa bya Fine Media birimo indirimbo yahuriyemo ibyamamare bise Abachou.
Iyi indirimbo ivuga ku kwizihirwa no kwishimisha cyane nyuma y’akazi gatandukanye umuntu aba yakoze.
Mu ijambo rye Sebatware Emmanuel[Emma] wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo yabwiye itangazamakuru ko igitekerezo cyayo cyaje bashaka gufasha abantu kwizihirwa no kwishimira ibyo bagezeho bakaryoshyaAti ‘Ni indirimbo twakoze dushaka kugaragaza ko umuntu akwiriye kwishimisha mu gihe ibyo yakoze byatanze umusaruro.’
Iyi ndirimbo yahuriyemo ibyamamare; birimo Ndimbati, Mitsutsu, Clapton Kibonge, Riderman, Mico The Best n’abandi benshi batandukanye bazwi mu myidagaduro.
Mu buryo bw’amajwi indirimbo yakozwe na Evydecks mu gihe amashusho yafashwe na Fayzo Pro.
Fine Media ni sosiyete ikora ibikorwa bitandukanye. Uretse iyi ndirimbo inahuriza ibyamamare muri filime. Bakoze filime zirimo ‘Urusobe’, ‘Urusaku’, ‘Kamujyi’, ‘Misiyo y’amaraso’ n’izindi.
