SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jose Chameloen agiye kugezwa mu nkiko nyuma yo gukubita umumotari
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Jose Chameloen agiye kugezwa mu nkiko nyuma yo gukubita umumotari
Imyidagaduro

Jose Chameloen agiye kugezwa mu nkiko nyuma yo gukubita umumotari

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/01/25 at 10:12 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Nyuma yo kugaragara mu mashusho akubita umumotari wari ugonze imodoka ye, umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone agiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Ayo ni amashusho yafashwe ku itariki 20 Mutarama 2023 ubwo uyu muhanzi yavaga mu modoka ya Range Rover yahawe nk’impano mu 2021 asohokana inkoni akubita umumotari wari ugonze iyi modoka igakoboka.

Chameleone yakubitiye umumotari mu muhanda wa Entebbe Road, ubwo yari mu nzira ataha mu rugo rwe ruri mu gace kitwa Segeku.

Umuvigizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga yatangaje ko ubu iperereza ryatangiye kuri iki gikorwa cyabaye ndetse no kuri Chameleone ushinjwa kwihanira.

Uyu muvugizi wa Polisi yasabye umumotari wagaragaye akubitwa kugana inzego z’ubutabera agatanga ikirego akarenganurwa.

Ati “Dukeneye ikirego kivuye kuri uriya mumotari wagaragaye akubitwa kandi iperereza riracyakomeje nanone turasaba umutangabuhamya uwo ari we wese wari uhari ibi biba kuza akatubwira uko byagenze.”

Stuart G-Khast, Umujyanama wa Chameleone yatangaje ko uyu muhanzi yavuye mu modoka kubera amagambo mabi yabwiwe n’umumotari wari umugonze.

Uyu muhanzi ufite igitaramo yise ‘‘Gwanga Mujje’’ kizaba ku wa 10 Gashyantare 2023 kuri Lugogo Cricket Oval, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yabajijwe kuri iyi myitwarire ye avuga ko atari malayika.

Yagize ati “Ntabwo ndi Malayika, nk’uko n’uriya mumotari nawe atari Malayika. Dukeneye guhindura ibintu bimwe na bimwe, mu batwara moto hano muri Uganda.’’

Umugore wa Jose Chameleone , Daniella Atim aherutse gutangaza ko adashyigikiye ukora ihohoterwa uwo ari wese , asabira ubutabera umumotari wagaragaye akubitwa mu mashusho.

Chameleone yanabajijwe niba muri iki gitaramo ateganya kuzanamo umugore we, asubiza avuga ko iki gitaramo atari icy’umugore we ahubwo ari icya Chameleone.

Yasabye abanyamakuru ko uwumva amukeneye yamusanga kuri Instagram, akamwandikira babimubaza cyangwa bagapanga nawe guhura.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul January 25, 2023 January 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Abagize Alarm Ministries bishimiye isabukuru y’imyaka 25 bamaze mu ivugabutumwa

August 4, 2024
Imyidagaduro

Mulix yifashishije General Benda na Shakira Kay mu ndirimbo ye Zimbela (Video)

June 21, 2024
Imyidagaduro

Knowless yashimangiye ko agarukanye ingufu nyuma yo kwibaruka umwana wa 3

June 14, 2023
Imyidagaduro

Tom Close yashimiye abahanzi bamufashije gukora kuri Alubumu yise Essence

May 5, 2023
Andi makuruUbuzima

Rwiyemezamirimo Zigirinshuti Jean yashimiwe nka rwiyemezamirimo w’indashyikirwa ukiri muto .

June 1, 2024
Andi makuru

Perezida Mamadi Doumbouya yishimiye urugendo rwa Perezida Kagame muri gihugu cye .

May 15, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?