SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Harmonize yaragaje amarangamutima yo kuba Umunyarwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Harmonize yaragaje amarangamutima yo kuba Umunyarwanda
Imyidagaduro

Harmonize yaragaje amarangamutima yo kuba Umunyarwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/01/23 at 3:28 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali wamamaye ku mazina ya Harmonize muri muzika yatangaje ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Harmonize ari mu Rwanda mu butembere no kwagura umubano afitanye na Bruce Melodie bafitanye ubucuti budasanzwe muri iki gihe.

Uyu muhanzi w’imyaka 32 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse avuga ko ashaka indangamuntu y’u Rwanda.

Yagize ati “Nkeneye indangamuntu yanjye yo mu Rwanda.”

Uyu muhanzi wo muri Tanzania akaba umwe mu bakunzwe cyane muri iki gihugu no hanze yacyo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda batandukanye barimo Marina, Safi Madiba na Bruce Melodie bafitanye indirimbo ebyiri.

Ku mugoroba wa tariki 22 Mutarama 2023, uyu muhanzi yatangarije abasaga miliyoni icyenda bamukirira avuga ko yanyuzwe n’umuziki wa Element.

Ubwo yari muri studio Harmonize yagaragaye ari kumwe na Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Element na Coach Gaël usanzwe ari Umujyanama wa Bruce Melodie akaba n’Umuyobozi wa 1:55 AM.

Harmonize yageze mu Rwanda mu ijoro rishyira ku wa 22 Mutarama 2023, yakirwa na Bruce Melodie wari uherekwejwe n’ikipe bakorana.

Mu mwaka ushize Bruce Melodie na Harmonize bakoranye indirimbo zirimo iyo bise ’Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’ bahuriyemo n’umuhanzikazi Nak wo muri Australia.

Uretse izi ndirimbo hari amakuru avuga ko Harmonize ari gukorana na Bruce Melodie izindi ndirimbo, ndetse akazava mu Rwanda akoranye na Producer Element.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul January 23, 2023 January 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umuramyi Nomthie Sibisi yageze mu Rwanda yishimira uko yakiriwe na Drups Band yamutumiye (Amafoto )

November 28, 2023
Imyidagaduro

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

May 19, 2025
ImikinoImyidagaduro

Umuhanzi Rosh Knight yahaye impano y’imodoka nziza umugore we (Amafoto)

August 23, 2023
Imyidagaduro

Ibyamamare 60 byemejwe ko aribyo bizaririmba mu birori bya Trace Awards i Kigali

October 10, 2023
Imyidagaduro

Vava Dorimbogo yitabye Imana

July 28, 2024
Imyidagaduro

Umunyamakuru Khamis Sango yambitse impeta umukunzi we Ikirezi Sallouah (Amafoto)

July 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?