Mbere yo gusubira i Burayi, umukinnyi Mukunzi Yannick yabanje gusura imva ya Yvan Buravan aramwunamira, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Mukunzi Yannick yasuye imva ya Yvan Buravan mbere y’uko ava mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023. Agiye kwerekza i Burayi aho asanzwe atuye mu gihugu cya Suède.
Ubwo yasuraga imva y’uwahoze ari inshuti ye, Mukunzi Yannick yagize umwanya wo kumwunamira bimubera andi mahirwe yo kumusezeraho kuko ubwo Yvan Buravan yashyingurwaga, uyu mukinnyi atabashije kumuherekeza.
Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, urupfu rwe rwashegesha Mukunzi Yannick wari usanzwe ari inshuti ye ikomeye kuva mu bwana bwabo.
Ubwo Yvan Buravan yageragezaga gukina ruhago mu bwana bwe, yanyuze mu ikipe y’abato ba APR FC ahuriramo na Mukunzi Yannick bahise bahabera inshuti z’akadasohoka.