Munezero Aline uzwi ku izina rya Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu nyuma yo gukora ubukwe n’umuhanzi Lionel Sentore ariko bakaza gutandukana mu buryo benshi bakomeje kwibazaho
Bijoux na Lionel Sentore bakoze ubukwe taliki ya 8 Mutarama 2022, ibirori byabereye mu mujyi wa Kigali ahitwa Golden Garden ku I Rebero.
Munezero Aline nyuma yo gukora ubukwe, hanze hakomeje kuza ibihuha bivuga ko yatandukanye na Sentore gusa bombi bakajya bitana bamwana kuri aya makuru.
Nubwo aba bombi bakomeje kugenda banga kugira icyo batangaza amakuru azwi neza ni uko hashize n’igihe kitari gito bombi batandukanye. Umugabo asubira gutura mu Bubiligi aho yari asanzwe aba na Bijoux asubira kuba ku babyeyi.
Ikindi ni uko Bijoux yaje kubona undi mukunzi bakiri na kumwe magingo aya. Nta gihindutse muri uyu mwaka bashobora no kuzatanga ibindi birori mu nshuti n’umuryango agasezerana n’uyu mukunzi mushya atarerekana mu ruhame.
Ku munsi watambutse Taliki ya 18 Mutarama 2023. Bijoux abinyujije kuri Instagram ye yaciye amarenga avuga ko uwo bari gukundana ubu ari umusore umwumva cyane mu rukundo.
Yashyizeho ifoto bombi bafatanye mu kiganza ati “Uzakundane n’umuntu ugushaka, umuntu uha agaciro igihe cya we, ukora ibishoboka byose ngo akumenye anakumve, ukumva akanagushyigikira, umuntu wishimira kumarana igihe na we, utuma wumva udasanzwe, utuma wumva ukenewe kandi unakunzwe.”
Nyuma yayo mafoto twufuje kumubaza byinsi ku rukundo rwe n’uwo mukunzi ndetse no kuba yaramubyariye adutangariza ko ahari kandi ko ari ukuri yamaze kwibaruka
Ati “Nibyo nibarutse gusa ikibazo ni uko hari aba batangaza ibintu batazi gusa nabyaye umwana w’umuhungu.”