SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyuma y’imyaka 3 bihembo bya Salax Awards bigiye kongera gutangwa na AHUPA
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Nyuma y’imyaka 3 bihembo bya Salax Awards bigiye kongera gutangwa na AHUPA
Imyidagaduro

Nyuma y’imyaka 3 bihembo bya Salax Awards bigiye kongera gutangwa na AHUPA

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/01/18 at 4:52 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Nkuko bimaze  kumenyerwa mu  ruganda rwa Muzika ko habaho iihembo byo  gushimira abahanzi baba baakoze nyuma y’ibindi  bihembo byagiye bitangwa mu myaka  yashize  kuri iyi nshuro imfura  mu gutanga ibihembo muri muzika bya  Salax Award igiye kongera  gutangwa  nyuma y’Imyaka  itatu bidatangwa kubera  icyorezo cya  Covid-19 cyazahaje isi mu mwaka wa 2019 kugera mu ntangirirro za 2022 .

Ibihembo bya salax Award   byatangiye ahagana  mu mwaka wa  2009 aho  bamwe mu  bari abanyshuri muri  Kaminuza Nkuru  y’U Rwanda  barangajwe imbere na  Mike Karangwa ,Ally Soudy, Muyoboke Alexis , David Bayingana na  Emma Claine  babinyujije  mucyo bise Ikirezi Group bashaka icyatuma imyidagaduro yo mu Rwanda itera imbere batangira gutanga  ibihembo bya Salax Awards .

Kuva muri uwo mwaka  wa  2009 kugeza mu mwaka  wa 2014 ibi bihembo byaje gusa nkibihagarara  kubera ikibazo cy’amafaranga  ariko mu mwaka wa 2016 byaje guhagarara burundu nyuma y’aho abahanzi bose  bari batoranyijwe guhatanira ibyo bihembo bagiye bikuramo bavuga ko bidateguye neza kandi  abenshi bavuga ko  baba batabimenyeshejwe .

Mu mwaka wa  2019 ibi bihembo byaje gusubukurwa nyuma yaho Ikirezi Group cyigurishije  ibi bihembo na Kompanyi   ya AHUPA  isanzwe ikora ibikorwa  bifite aho bihuriye n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda .

Muri uwo mwaka nibwo kandi ibyo bihembo byatanzwe byegukanwa na bamwe  mu bahanzi bakoze kabone ko u byagendeweho icyo gihe  umuhanzi yemezwaga n’akanama nkemurampaka kashyizweho n’abategura ibi bihembo, harimo umubare w’amajwi umuhanzi yagize binyuze mu gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi.

Abanyamakuru b’imyidagaduro nabo baratoye hanarebwa umubare w’indirimbo yakoze z’amajwi n’amashusho mu myaka itatu ishize, n’ibitaramo yitabiriye imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Icyo gihe kandi hitabajwe kandi imibare itangwa na YouTube, harebwa niba abahanzi bose barakoze indirimbo z’amashusho 10 mu myaka itatu ishize, umubare w’abazirebye n’ibindi.

Abahanzi bashimye uburyo Salax Awards yateguwe ndetse bagaragaza ko hari icyizere cy’ejo hazaza ku muziki nyarwanda.

Mu kiganiro na  Iradukunda  Bertrand umwe  mu bari gutegura  Salax Awards  yadutangarije ko  uyu  mwaka  imyiteguro  iri kugenda neza kandi  bizeye ko  bizagenda .

Tumubajije  ku bijyanye n’amasezerano bagiranye na Ikirezi Group yadutangarije y’uko  uyu mwaka ariwo wa nyuma gusa  baiye kwicara  bakaganira n’ubuyobozi bwa Ikirezi Group  bakareba ko bakongera  amasezerano  nyuma y’ibihe bikomeye  bya Covid-19 byakomeye itangwa ry’ibi bihembo mu myaka 3 ishize .

Bitaganyijwe ko  itariki abazahatanira ibi bihembo n’itaiki yo  kubitanga  izatangazwa mu minsi  iri  mbere

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul January 18, 2023 January 18, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Rose Muhando yahishuye ko Afata u Rwanda nko mu rugo ha kabiri

February 12, 2024
Imyidagaduro

Wamala Troy ushinjwa kwica Mozey Radio ubujurire bwe bwumviswe mu rukiko

April 3, 2025
Imyidagaduro

Basketball: Henry Mwinuka yasezeye muri REG BBC yisubirira Patriots BBC

January 5, 2023
Imikino

Iranzi Cédric wabujijwe kujyamuri Academy ya Bayern Munich yatangiye gufashwa na KNC

October 19, 2023
Imyidagaduro

Marcus Jordan umuhungu wa Michael Jordan yatawe muri yombi akukiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

February 5, 2025
Andi makuru

M23 ikomeje kwigarurira imijyi yo mu kivu y’amajyepfo irimo Minova na Bweremana

January 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?