Mu gihe hasigaye igihe kitagera ku ku kwezi ngo mu Rwanda irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi nka Tour du Rwanda 2023 abakunzi ba muziki nyarwanda bateguriwe ibitaramo byiswe Tour du Rwanda Festival .
Ibi bitaramo byateguwe ku bufatanye n’inzu ifasha abahanzi ya Kikac Music n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) nyuma y’ibiganiro byabaye kuri uyu wa kane hagati y’ibyo bigo byombi.
mu kiganiro na Uhujimfura Jean Claude wari uhagarariye KIKAC Music muri ibi biganiro yadutangarije ko ibiganiro bagiranye na Ferwacy byagenze cyane birangira bemeranyije ko bazategura ibyo bitaramo nubwo umubare naho bizabera batigeze bahatangaza .
Yakomeje agira Ati “Twaganiriye byinshi, harimo inama batugiriye ndetse hari n’ibyo natwe twaberetse ko twiteguye gukora. Icyakora ikirenze ibyo byose ni uko ubuyobozi bwa Ferwacy bwatwemereye ubufasha no kutuba hafi mu rugendo rwo gutegura ibitaramo bizajya bijyana n’amagare.”
Uyu musore yavuze ko bifuza guhuza amagare n’umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya nimugoroba baba bifuza ahantu bahurira bagasabana.
Avuga ko aya azaba ari andi mahirwe ku bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda bazabegera kuko bazaba babonye aho bakongera gutangira ubutumwa bw’ibikorwa byabo.
Aha niho Uhujimfura yahereye asaba abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda no gushyigikira ‘Tour du Rwanda Festival’ kuko uretse gususurutsa abantu ariko ari n’umwanya mwiza wo gutambutsa ubutumwa bwabo ku mbaga zitabira ibi bitaramo.
Biteganyijwe y’uko irushanwa rya Tour du Rwanda rizatangira rizatangira tarika ya 19 Gashyantare 2023 kugeza tariki 26 rikaba rizasenguruka igihugu cyose.