Umuramyi Israel Mbonyi uhagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari kubarizwa muri Austaralia aho afite ibitaramo bitanu, ari mu gahinda ko kubura Sekuru mu rukerera rwo ku wa 12 Mutarama 2023.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Israel Mbonyi yabwiye abamukurikira iby’iyi nkuru mbi agira ati “ubuzima bwiza twabayemo, warakoze Sogokuru, ruhukira mu mahoro.’’
Ni inkuru mbi Israel Mbonyi atahise yakira mu buryo bwihuse kuko usibye no kuri konti ye ya Instagram, uyu muhanzi yanyujije ubutumwa bw’umutima umenetse ku rubuga rwe rwa twitter.
Uku kwitaba Imana kwa Sekuru wa Israel Mbonyi kuje nyuma y’uko uyu muhanzi ari kubarizwa mu gihugu cya Australia, aho afite ibitaramo bitanu.
Ni ibitaramo Israel Mbonyi azatangirira ahitwa Brisbane ku wa 14 Mutarama 2023, akomereze i Sydney, aho azataramira ku wa 21 Mutarama 2023.
Nava i Sydney, Israel Mbonyi azahita ajya gutaramira ahitwa Perth ku wa 28 Mutarama 2023, akomereze i Melbourne ku wa 4 Gashyantare 2023 hanyuma asoreze ibitaramo bye ahitwa Adelaide aho azataramira ku wa 11 Gashyantare 2023.
Ni ibitaramo yise ‘Icyambu tour’ bigiye gukurikira ibyo yakoreye muri Canada, muri BK Arena i Kigali ndetse n’ibindi bibiri yakoreye i Bujumbura ho mu Burundi.
Nyuma yo kuva muri Australia, byitezwe ko Israel Mbonyi azahita yerekeza i Burayi mbere gato yo kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.