Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda atangiye 2023 akorana na Sosiyete yitwa Sunday Entertainment Group igiye kumufasha mu bikorwa bye bya muzika mugihe cy’imyaka itatu.
Niyo Bosco wari umaze imyaka isaga ibiri akorana na Irene Murindahabi ubu agiye gukorana na Sunday Justin washinze iyitwa Sunday Entertainment Group.
Niyo Bosco yamaze guhindura ibimuranga ku mbuga nkoranyambaga ze aho yanditse ko umukeneye cyangwa ukeneye ko bakorana yavugisha Sunday Entertainment .
Ibi bije bikuraho ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ko yerekeje muri Kikac Music ikorana n’umuhanzikazi Bwiza.
Niyo Bosco umaze amezi atanu adaha abakunzi be igihangano gishya, aherutse gutangaza ko amaze iminsi atunganya umuzingo muto w’indirimbo EP (Extended Play) ivuga ku buzima bwe.