Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Mutarama 2023, nibwo Bianca abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yamenyesheje abamukurikira ko atakibarizwa ku Isibo TV by’umwihariko mu kiganiro Takeover yakoraga.
Bianca yamenyesheje abamukurikira ko guhera tariki 1 Mutarama 2023 atakibarizwa ku Isibo TV.
Icyakora muri iyi nyandiko ntabwo yigeze ahishura niba agiye gukomereza mu kindi kinyamakuru, gusa yasabye abakunzi be kuzakomeza kumushyigikira muri gahunda agiyemo.
Biravugwa ko agiye kubisikana na Uwase Muyango Claudine wamenyekanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.
Ni irushanwa Muyango yakuyemo ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto, icyakora na nyuma y’irushanwa ntabwo yigeze ava ku mpapuro z’ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda kuko yahise aninjira mu rukundo na Kimenyi Yves, umukinnyi w’Ikipe y’igihugu ’Amavubi’ uyu munsi bakaba bamaze kubyarana umwana umwe.
Uyu mukobwa byitezwe ko agomba gutangira akazi mu minsi ya vuba. Ni ubwa mbere azaba akoze mu kinyamakuru icyo aricyo cyose cyane ko atigeze akora umwuga w’itangazamakuru.