Balack Obama wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze amagambo amuri ku mutima we nyuma y’uko Pele wari umwami wa ruhago atanze.
Uyu mukinnyi yari amaze iminsi mu bitaro biherereye muri Sao Paulo mu gace ka Brazil ndetse ninaho yapfiriye ari kumwe n’umuryango we wari umaze iminsi umusura cyane kuko yararembye. Pele niwe wafashe ikipe y’igihugu ya Brazil ayiha ubushongore n’ubukaka tuyibonana ubu,yakoze amateka ayihesha ibikombe by’isi 3 bitari byakorwa n’undi rutihazamu ku isi.
Urupfu rw’umwami w’umupira w’amaguru Pele rukomeje kuvugisha benshi batanazwi mu mupira w’amaguru ,uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Balack Obama nawe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Twiter na Instagram yanditse ati”Pele niwe mukinnyi mwiza wabayeho unakina umupira ubereye ijisho kandi ni umwe mu bakinnyi bari bazwi na buri muntu wese haba abakunda umupira w’amaguru ndetse n’abatawukunda.
Pele yasobanukiwe imbaraga za siporo zo guhuza abantu muri rusange . Ibitekerezo byacu byose biri kumuryango wa Pele ndetse n’abamushimira ibikorwa bye kandi bamukunda.
Muri 2019 mu kwezi kwa 5 tariki 30 nibwo Balack Obama yakoreye uruzinduko mu gace ka Sao Paulo gaherereye muri Brazil, Uyu wahoze ayobora Leta zunze ubumwe z’Amerika yafashe umwanya ahura na Pele baraganira.
Nyuma y’uko aba bombi bahuye Pele yagiye ku mbuga nkoranyambaga arandika ati”nahuye na Balack Obama twaganiriye ku kuba twakorana Isi tukayihindura nziza.nishimiye kuba hamwe nawe”.