Umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil, Pele, yitabye Imana nyuma y’igihe kinini yari amaze arwariye mu bitaro.
Ednson Arantes do Nascimento wari uzwi nka Pele y’itabye Imana uyu munsi mu masaha yanimugoroba azize kanseri yari arwaye kuva muri 2021.
Pele ku itariki 21 zuku kwezi nibwo byari byavuzwe ko arembye cyane ndetse muri iyi minsi ishize yarari gusurwa nabo mu muryango we cyane bitewe nukuntu yararembye.
Uyu mugabo yabaye umukinnyi ukomeye cyane mu mupira w’amaguru kuko ariwe wafatwaga nk’umukinnyi w’ibihe byose isi yagize mu mupira w’amaguru.
Pele yahesheje ibikombe by’Isi 3 ikipe y’igihugu cye ya Brazil, igikombe cy’isi cyo mu 1958, 1962 ndetse nicyo mu 1970. Nkuko ibinyamakuru byinshi bigenda bibyandika uyu mukinnyi ngo yatsinze ibitego bigera 1281.
Pele wapfuye afite imyaka 82 yakiniye Brazil imikino 92 ayitsindira ibitego 77, ni we mukinnyi wenyine ku isi ya Rurema wabashije kweguka ibikombe by’isi 3.
Gusa hari ibikombe by’umuntu ku giti cye atigeze yegukana bitewe nuko atavukiye ku mugabane w’iburayi cyangwa ngo ahakinire birimo Ballon d’Or na Champions League. Pele yari afite abana 7 gusa, urupfu rwe rwemejwe n’uwari ushinzwe kureba inyungu ze witwa Joe Fraga.