Mu gitondo kuri uyu wa kane tariki ya 29 Ukuboza 2022 muri Park Inn Hotel habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyari cyateguwe na East African promoters yateguye igitaramo cya East African Party ku nshuro yayo yayo aho kitabiriwe n’Abahanzi benshi bose bazatarama muri icyo gitaramo ukuyemo Davis D ufite igitaramo mu gihugu cy’i Burundi ku tariki ya 31 Ukuboza 2022 muri icyo gihugu.
Icyo kiganiro cyaranzwe no gushima cyane ibikorwa bya East African Promoters ndetse n’Umyobozi wayo haba ku ruhande rw’abahanzi ndetse n’abanyamakuru ku ruhande rwa Abahanzi bamushimiye uruhare yagize mu guteza Imbere umuziki nyarwanda .
Umuhanzi King James ati “Mfashe uyu mwanya imbere y’itangazamakuru ngo ngushimire, hari ahantu hanini wakuye umuziki naho umaze kuwugeza uyu munsi kugeza ubwo haje iki cyemezo cy’uko hashobora kuririmba abanyarwanda gusa.”
Akomeza agora ati”Muri iki gitaramo kiba ari kinini, n’ibya Guma Guma byabaye ni uku wagiye ubitegura. Navuga ko aho tugeze ku giti cyanjye nk’umuhanzi hari aho ibyo bihembo byose haba Guma Guma East African Party hari aho byamvanye naho byangejeje.”
Itangishaka Bruce uzwi nka Bruce Melodie yavuze ko kuva Producer Clement ariwe wamuhuje na Boubou bimubera ikiraro cyamuhaye ku mafaranga biciye mu bitaramo binyuranye ategura.
Ati“Ntabwo natinya kuvuga ko uyu muntu yampaye kugafungo pe! Yampaye amafaranga ndamushimiye, narakoze ariko nawe yarampembye kandi twabanye neza muri uru rugendo, ni umuntu w’umugabo n’uw’agaciro muri uru ruganda twishimiye kuba tumufite.”
Ridermana ati “Mu ijambo rimwe navuga ngo Boubou ni inkotanyi, yarwanye urugamba runini cyane kugirango umuziki nyarwanda uve ahantu hamwe uge ahandi, turacyafite urugendo nibyo ariko yashyizeho itafari, ntabwo ari itafari ahubwo ni amatafari menshi… Ni umugabo w’ijambo, icyo yemeye aragikora, icyo adashoboye ntagikora, nukuri yagaragaje ubukotanyi mu kurwanira iterambere ry’umuziki nyarwanda.”
Ni mu gihe Nemeye Platin P we avuga ko Boubou yabahaye ku mafaranga ndetse agera no kubandi bari mu ruganda rwa muzika nyarwanda, amusabira umugisha ku buryo akomeje kurwanira ishyaka umuziki nyarwanda.
Uretse aba bahanzi barambye mu muziki bavuga imyato Mushyoma Joseph uzwi cyane ku izina rya Boubou, abo muri iki kiragano gishya nka Alyn Sano, Ariel Wayz, Niyo Bosco nabo bamushimiye.
Ku ruhande rwa EAP Mushyoma Joseph nawe yafashe umwnaya ashimira Itangazamakuru uruaher rigira mu guteza imbere umuziki nyarwanda ndetse anashimira abafatanyabikorwa b’igitaramo cya East African Promoters uburyo badahwema kubaba hafi kugira babashe gutegurira abanayarwanda ibitaramo byiza ibihe byose .
Uyu mugabo umaze imyaka isaga 16 ategura ibitaramo ubwo uabazwaga ku bijyanye n’imyiteguro y’iki gitaramo yasubije ko igi gitaramo bakiteguye neza kandi igihe kinini kandi abizeza ko rwose ibintu byamaze gushyira ku murongo ahubwo kuri uyu mugoroba abahanzi barajya gupima ibyuma bazakoreraho kubera ko mbere y’uko igitarami kiba ku mugoroba wa tariki ya 31 ukuboza 2023 hazaberamo igitaramo cya Cross Over cyateguwe na Zion Temple .
Tariki 1 Mutamara 2023, East African Promoters ikaba yarateguye igitaramo kizinjiza abanyarwanda mu mwaka mushya muri BK Arena, aho hazaririmbamo abahanzi nka Alyn Sano, Platin P, Riderman, Bruce Melodie, King James, Davis D, Niyo Bosco, Nel Ngabo, Ish Kevin, Okkama, Ariel Wayz na Afrique.
East African Promoters imaze imyaka irenga 14 itegura ibitaramo birimo Primus Guma Guma Super Star, Iwacu Muzika Festival ndetse ni nayo iheruka gutegura igitaramo cya Kigali Fiesta.