Umuhanzi Joseph ’Jo’ Mersa Marley, umwuzukuru wa Bob Marley yitabye Imana afite imyaka 31.
Jo Mersa yasanzwe mu modoka ye yapfuye ku wa 27 Ukuboza 2022. Bivugwa ko urupfu rwe rwatewe n’ indwara ya asima yari amaranye igihe.
Kugeza ubu nta bisobanuro birambuye umuryango we uratangaza kuri uru rupfu rw’uyu muhanzi wakuriye muri sosiyete ifasha abahanzi ya Tuff Gong .
Minisitiri w’intebe w Jamaica, Andrew Holness ni umwe mu babajwe n’urupfu rw’uyu munyamuziki, avuga ko ari igihombo gikomeye ku muziki wa Jamaica.
Abinyujije kuri Twitter yanditse agira ati “ Agiye akiri muto , gupfa ku myaka 31 ni igihombo gikomeye ku muziki wa Jamaica no ku bisekuru bizaza.”
Yakomeje agira ati “Nihanganishije inshuti za Joseph , umuryango we, n’abanyamuziki ba Reggae n’abandi bose bakunze uyu muhanzi.”
Abandi bababajwe n’urupfu rw’uyu muhanzi barimo Shaggy , Mark Golding utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica n’abandi.
Jo Mersa ni umwe mu bana 11 ba Stephen Marley. Yakuriye muri Miami aho yigiye ibijyanye no gutunganya amajwi muri Miami Dade College.
Asize EP ebyiri zirimo “Comfortable” yakoze mu 2014 na “Eternal,” yakoze mu 2021.