SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bahavu yanyomoje amakuru avuga ko akubita umugabo we Fleury
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bahavu yanyomoje amakuru avuga ko akubita umugabo we Fleury
Imyidagaduro

Bahavu yanyomoje amakuru avuga ko akubita umugabo we Fleury

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/17 at 5:35 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umukinnyi wa filime nyarwanda umaze kwandika izina, Bahavu Jeannette yateye utwatsi amakuru y’uko akubita umugabo we, Ndayikengurikiye Fleury aho hari amakuru yashyizwe hanze n’abantu bashaka gusebya urugo rwe.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga haje inkuru y’uko Bahavu umaze kwandika izina muri Sinema nyarwanda yaba akubita umugabo we Fleury bafatanya kwandika no gutegura filime zirimo iy’uruhererekane igezweho ya Impanga Series.

Ibi byavuzwe cyane ubwo yarimo yishyuza imodoka ye yahawe mu bihembo bya RIMA ariko ntahite ayibona bitewe n’uko hari ibyo atumvikanagaho n’abateguye irushanwa harimo ko bashakaga ko ajya ayigendamo iriho ibirango by’umuterankunga ariko we akabyanga ngo kuko bitari mu masezerano.

Aha niho hahise hazamukira inkuru z’uko adashobotse, ari umuntu ugorana ndetse ajya anakubita umugabo we.

Muri Gicurasi 2023 nibwo Fleury yakoze ikiganiro bashyize ku rukuta rwabo rwa YouTube yahakanye aya makuru aho yavuze ko nta mugore wamukubita.

 

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Bahavu yavuze ko ayo makuru atari yo ndetse uretse kuba atanatinyuka kubikora ahubwo nta nubwo yamushobora ahubwo ari bya bindi byo umuntu abura icyo asebya inka akavuga ati dore igicebe cyayo.

Ati “Oya icyo ntacyabaho ntikizanabaho. N’abanyarwanda baca umugani ngo iyo ubuze icyo utuka inka uravuga ngo dore igicebe cyayo, ni ukuvuga ngo hari umuntu uba wabuze aho amenera, Fleury na Jeannette ashake uburyo adusebya, no mu Rwanda ntiwapfa kubona umugore ngo yakubise umugabo, ikindi sinanamushobora, numvise ari n’ibintu bidasebetse, uwabikoze uwo ari we wese, Imana imubabarire kandi abimenye neza ko ntacyo byankozeho.”

Uyu muryango si wo wonyine w’ibyamamare mu Rwanda wavuzweho ko umugore akubita umugabo kuko n’umuhanzi Meddy bivugwa ajya akubitwa n’umugore we Mimi.

 

 

You Might Also Like

Fatakumavuta yongeye guhakana ibyaha aregwa ibyaha aregwa

King Promise wo muri Ghana yiyemeje kuzasusurutsa bihagije abazitabira imikino ya BAL

Judith Niyonizera mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugabo we King (Amafoto)

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Bwiza yashimiye abahanzi barimo The Ben na Bruce Melodie bemeye gukorana nawe kuri Album 25 Shades

Nsanzabera Jean Paul August 17, 2023 August 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Samuel Eto’o uyobora Ruhago ya Cameroun yangiwe kwegura

February 6, 2024
Andi makuru

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we batawe muri yombi

October 10, 2024
Imikino

Robinho yakatiwe gufungwa imyaka icyenda

March 21, 2024
Imyidagaduro

The Ben yiyongereye mu ndirimbo Folomiana ya Kevin Kade na Chriss Eazy

April 24, 2025
Ikoranabuhanga

Perezida Kagame yashimye abanya-Kenya ku ihererekanya ry’ubutegetsi ryakozwe mu mahoro

January 30, 2019
Iyobokamana

Ishimwe Josh yahembuye Imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yise ibisingizo bya Nyiribiremwa (Amafoto)

August 21, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?